Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

URUBUGA RWA JW.ORG

Uko washaka ikintu

Uko washaka ikintu

Kuri jw.org ahanditse ngo “ISOMERO” wahasanga inyandiko, ibyafashwe amajwi na za videwo bibarirwa mu magana. Ifashishe ibitekerezo byatanzwe muri iyi ngingo kugira ngo ubone icyo ushaka.

 Koresha ahanditse ngo Shakisha

Niba hari amagambo cyangwa interuro wifuza, jya ahanditse ngo Shakisha

Kanda ahanditse ngo Shakisha. Mu gasanduku ubonye, andikamo amagambo cyangwa interuro wifuza, hanyuma ukande Shakisha. Niba uzi amagambo menshi cyangwa interuro nyinshi zo muri icyo gitabo, ushobora kubyandika byose. Ibyo bishobora gutuma igice cyangwa ingingo ushaka iza ku mwanya wa mbere mu byabonetse byose.

Niba habonetse ibintu byinshi cyane, ushobora gukoresha bumwe muri ubu buryo kugira ngo ubone gusa ibyo ukeneye:

  • Hitamo uburyo bwo gushakisha, ahagana hejuru ku ipaji ushakiraho. Urugero, hitamo videwo kugira ngo mu byabonetse hazemo videwo gusa.

  • Kanda ahanditse ngo Reba byose kugira ngo umubare w’ibyabonetse ugabanuke.

Ibiboneka mu ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower, ariko bitari kuri jw.org na byo bizaza ku rutonde.

 Gushaka ikintu uzi umutwe wacyo

Niba uzi umutwe w’igitabo cyangwa igice cyawo, koresha uburyo bwavuzwe hasi aha kugira ngo ukibone vuba.

Jya ahanditse ngo ISOMERO > IBITABO N’UDUTABO.

  • Andika mu kadirishya gahari, ijambo riri mu mutwe w’igitabo ushaka cyangwa umutwe wacyo. Urugero, niba ushaka igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha, andika ngo “itwigisha” kugira ngo haboneke ibihuye n’uwo mutwe. Hitamo umutwe w’igitabo washakaga.

  • Kanda ku kamenyetso ko Gushakisha.

 Gushaka igazeti runaka

Jya ahanditse ngo ISOMERO > AMAGAZETI.

Ipaji ihita iza, iba iriho amagazeti ane ya Nimukanguke! n’ay’Umunara w’Umurinzi (ugenewe abantu bose) n’andi umunani y’igazeti yo kwigwa aheruka. Niba hari igazeti runaka wifuza, kora ibi bikurikira ngo uyibone:

  • Jya mu gasanduku bashakiramo, uhitamo ubwoko bw’iyo gazeti n’umwaka yasohotsemo.

  • Kanda ku kamenyetso ka Shakisha.

 Reba uko wavanaho igitabo

Ku mapaji amwe n’amwe, ibitabo bigaragara mu buryo bubiri: biri ku rutonde cyangwa mu mbonerahamwe

Kanda kuri aka kamenyetso k’Imbonerahamwe kugira ngo ubone urutonde rw’ibitabo. Uku ni ko bigaragara iyo uhakanze.

Kanda kuri aka kamenyetso k’Urutonde kugira ngo uhindure uko ibitabo bigaragara.

Kuri buri gitabo ubona ifoto yo ku gifubiko, uburyo bwo kukivanaho n’umutwe wacyo.

Kanda ku mutwe wacyo kugira ngo ugisomere kuri interineti.

Kanda ku kamenyetso k’umwandiko kugira ngo ufungure akadirishya ko Kuvanaho.

Ibitabo bimwe na bimwe bishobora kugira amafayiri atandukanye, urugero nka PDF na JWPUB. Nanone hari ibitabo bishobora kugaragara no mu bundi buryo, urugero nko mu nyuguti nini.

Hitamo uburyo ushaka kukivanaho n’ubwoko bw’ifayiri ushaka.

Kanda ku kamenyetso k’Amajwi kugira ngo uyavaneho. Hitamo ibyo ushaka kuvanaho.

Kanda ku kamenyetso ka Videwo kugira ngo uyivaneho. Hitamo videwo ushaka kuvanaho.