Soma ibirimo

Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu

Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025

Buri mu mwaka, Abahamya ba Yehova bibuka urupfu rwa Yesu nk’uko yabitegetse, igihe yavugaga ati: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—Luka 22:19.

Turagutumiye ngo uzaze muri uyu munsi mukuru.

Ibibazo abantu bakunze kwibaza

Iyo gahunda imara igihe kingana iki?

Izamara isaha imwe.

Izabera he?

Baza Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bakurangire.

Ese iyo umuntu aje arishyura?

Oya.

Ese hari amaturo mwaka?

Oya.

Ese hari imyambaro runaka isabwa?

Nubwo nta myambaro runaka yagenewe uyu munsi mukuru, Abahamya ba Yehova bagerageza gukurikiza amahame yo muri Bibiliya abasaba kwambara mu buryo bwiyubashye kandi bushyize mu gaciro (1 Timoteyo 2:9). Si ngombwa ko imyenda yawe iba ihenze cyangwa yihariye.

Ku Rwibutso hakorwa iki?

Amateraniro aba ku munsi w’urwibutso, atangizwa kandi agasozwa n’indirimbo n’isengesho ritangwa n’Umuhamya wa Yehova. Ahanini aba agizwe n’ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya gisobanura icyo urupfu rwa Yesu rutumariye n’ukuntu ibyo Imana na Kristo bakoze bishobora kutugirira akamaro.

Urwibutso rwo mu gihe kiri imbere ruzaba ryari?

Mu mwaka wa 2025: Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata

Mu mwaka wa 2026: Ku wa Kane, tariki ya 2 Mata