Soma ibirimo

‘Mutangaze ubutumwa bwiza’

Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova 2024

Kwinjira ni ubuntu Nta maturo yakwa

Ibyo tuziga muri iri koraniro

Ku wa Gatanu: Tuzasuzuma ibintu bigaragaza ko ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu buvugwa mu mavanjiri ari inkuru z’ukuri kw’ibyamubayeho. Tuzamenya uko izo nkuru zo muri Bibiliya zishobora kutugirira akamaro muri iki gihe.

Ku wa Gatandatu: Ni ubuhe buhanuzi buvuga ku ivuka rya Yesu no ku buryo yakuze kandi se ubwo buhanuzi bwarasohoye?

Ku Cyumweru: Disikuru ishingiye kuri Bibiliya ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki tudatinya amakuru mabi?,” izadufasha kumenya impamvu muri iki gihe hari abantu babarirwa muri za Miliyoni bumva bafite umutekano n’icyizere nubwo ibibera ku isi bigenda birushaho kuba bibi.

Filimi ishingiye kuri Bibiliya

Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu: Ikiciro cya 1

Umucyo nyakuri w’isi

Kuba Yesu yaravutse mu buryo bw’igitangaza ni cyo kintu cya mbere cyihariye mu byaranze ubuzima bwe akiri umwana. Bamuhungishije umwami washakaga kumwica, bamujyana muri Egiputa. Nyuma y’igihe yaje gutangaza abigisha bakuru bo mu rusengero bo mu gihe cye. Ibyo bintu ndetse n’ibindi tuzabireba ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, mu cyiciro cya mbere cya filimi gifite ibice bibiri.

Reba videwo zikurikira zirebana n’ikoraniro ryo muri uyu mwaka

Mu makoraniro yacu hakorerwa ibiki?

Menya ibibera mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova.

Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova 2024: ‘Mutangaze ubutumwa bwiza’

Reba ibyo tuziga mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri uyu mwaka.

Umusogongero wa filimi ishingiye kuri Bibiliya: Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu

Abantu benshi bazi ukuntu Yesu yavutse mu buryo bw’igitangaza. Ariko se ni ibihe bintu byabaye mbere na nyuma y’icyo kintu gishishikaje?