INDIRIMBO YA 52
Kwitanga kwa gikristo
-
1. Yehova ni we waremye
Isanzure ryose,
Iyi si n’ijuru byose,
Ni ibikorwa bye.
Yaduhaye ubuzima,
Tugomba kumenya
Ko akwiriye gusingizwa
No gusengwa wenyine.
-
2. Na Yesu yabatirijwe
Muri Yorodani
Asezeranya Yehova
Kuzamukorera.
Amaze kuva mu mazi
Yasutsweh’ umwuka,
Yiyemeza amaramaje
Gukorera Yehova.
-
3. Dore turaje Yehova,
Ngo tugusingize.
Twiyange maze tuguhe
Ubuzima bwacu.
Watanze Umwana wawe
Ngo atwitangire.
Twapfa twabaho, Mana yacu,
Twarakwiyeguriye.
(Reba nanone Mat 16:24; Mar 8:34; Luka 9:23.)