INDIRIMBO YA 26
Ni jye mwabikoreye
-
1. Umwami afite n’izindi ntama ze
Zifasha abasutsweho umwuka.
Ibintu byose dukora tubafasha,
Yesu Kristo azabiduhembera.
(INYIKIRIZO)
“Mwarakoze kuko mwabitayeho.
Ibyo byose ni jye mwabikoreye.
Mwabakoreye ibikorwa byiza.
Burya ni jye mwabikoreraga.
Ibyo byose ni jye mwabikoreye.”
-
2. “Mwamfashije nshonje, inyota yanyishe.
Nta kintu na kimwe nababuranye.”
Bamubaze bati “twabikoze ryari?”
Umwami azabasubiza ati
(INYIKIRIZO)
“Mwarakoze kuko mwabitayeho.
Ibyo byose ni jye mwabikoreye.
Mwabakoreye ibikorwa byiza.
Burya ni jye mwabikoreraga.
Ibyo byose ni jye mwabikoreye.”
-
3. “Mwangaragarije ubudahemuka,
Mubwiriza mufatanyije na bo.”
Yesu azabwira izo ntama ati
“Muragwe isi n’ubuzima bwiza.”
(INYIKIRIZO)
“Mwarakoze kuko mwabitayeho.
Ibyo byose ni jye mwabikoreye.
Mwabakoreye ibikorwa byiza.
Burya ni jye mwabikoreraga.
Ibyo byose ni jye mwabikoreye.”
(Reba nanone Imig 19:17; Mat 10:40-42; 2 Tim 1:16, 17.)