INDIRIMBO YA 155
Tuzishima iteka ryose
1. Ibyo Yehova yaremye
Byose ni byiza
Ar’izuba n’inyenyeri
Biranshimisha
Waremye isi n’inyanja
Waturemeye n’ibindi
Bidushimisha
(INYIKIRIZO)
Twishimira ibyaremwe,
Bidutera kwiringira,
Paradizo izaza.
Urukundo wadukunze
Tuzi ko ruzahoraho
Tuzi ko wifuza ko
Duhora twishimye
2. Yehova Mubyeyi wacu
wakoze byose
Ngo twishimire kubaho,
Tunezerewe
Waduteguriye byose
Kugira ngo tuzabeho
Iteka ryose
(INYIKIRIZO)
Twishimira ibyaremwe,
Bidutera kwiringira
Paradizo izaza.
Urukundo wadukunze
Tuzi ko ruzahoraho
Tuzi ko wifuza ko
Duhora twishimye.
(IKIRARO)
Ibyishimo byacu
Tubikesha incungu
Kuba waratanze Yesu
Bizaduhesh’ubuzima.
(INYIKIRIZO)
Twishimira ibyaremwe,
Bidutera kwiringira
Paradizo izaza.
Urukundo wadukunze
Tuzi ko ruzahoraho
Tuzi ko wifuza ko
Duhora twishimye.
(INYIKIRIZO)
Twishimira ibyaremwe,
Bidutera kwiringira
Paradizo izaza.
Urukundo wadukunze
Tuzi ko ruzahoraho
Tuzi ko wifuza ko
Duhora twishimye.
(Reba nanone Zab. 37:4; 1 Kor. 15:28.)