INDIRIMBO YA 14
Dusingize Umwami mushya w’isi
-
1. Abantu batabarika
Bateraniye hamwe.
Bakorakoranyijwe na Kristo
N’itorero rye.
Ubwami bwa Yah bwimitswe;
Buzategeka iyi isi.
Maze tubone ihumure,
N’ibyishimo bidashira.
(INYIKIRIZO)
Singiza Yehova; singiza na Kristo,
We mutware n’Umwami wacu.
Tuzamwumvira iteka ryose,
Tumusingize twese.
-
2. Nidusingize Umwami wacu
Kristo wimitswe.
Uwo Mwami w’amahoro
Azadukiza rwose.
Tuzagira ibyishimo,
Ntituzagira ubwoba,
Kandi mu gihe cy’umuzuko
Tuzasabwa n’ibyishimo!
(INYIKIRIZO)
Singiza Yehova; singiza na Kristo,
We mutware n’Umwami wacu.
Tuzamwumvira iteka ryose,
Tumusingize twese.