Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wirangara

Wirangara

Vanaho:

  1. 1. Jya wita ku bandi,

    Ntiwemere ko,

    Hagira ikintu kikurangaza.

    Inshuti nyakuri ntiziba,

    Kuri terefone.

    Hari byinshi utarabona. Kandi

    Nukomeza kurangara biraza kugucika.

    Izi ni zo nshuti zigukunda.

    (INYIKIRIZO)

    Huguka.

    Urebe,

    Ukuntu,

    Abantu turi kumwe bishimye.

    Ganira,

    N’abandi,

    Wishime.

    Wirangara. Bika iyo terefone.

  2. 2. Jya wita ku bandi,

    Ubahe igihe.

    Wirangazwa n’iyo terefone.

    Ushake inshuti nziza.

    Zikunda Yehova,

    Kandi zitazagutererana. Gusa

    Ntuzazibona nurangazwa n’ibidafatika.

    Izi ni zo nshuti zigukunda.

    (INYIKIRIZO)

    Huguka.

    Urebe,

    Ukuntu,

    Abantu turi kumwe bishimye.

    Ganira,

    N’abandi,

    Wishime.

    Wirangara.

     

    Bika iyo terefone.

    (IKIRARO)

    Ntukarangare,

    Ngo utwarwe n’ibintu wenda bitanabaho.

    Byaguteza akaga.

    Witwarwa na terefone, ngwino usabane n’abandi.

  3. 3. Wirangara rwose.

    Kuko nurangara,

    Hari byinshi biri bugucike.

    Jya ufata igihe,

    Maze wishimire,

    Ibyiza dufite. Kandi wibuke ko

    Ibyo uhugiyemo byadutandukanyije.

    Izi ni zo nshuti zigukunda.

    (INYIKIRIZO)

    Huguka.

    Urebe,

    Ukuntu,

    Abantu turi kumwe bishimye.

    Ganira,

    N’abandi,

    Wishime.

    Wirangara. Bika iyo terefone.

    Urebe,

    Ukuntu,

    Abantu turi kumwe bishimye.

    Ganira,

    N’abandi,

    Wishime.

    Wirangara. Bika iyo terefone.