Iyaba wabonaga ibyo mbona
Vanaho:
1. Nd’akagare gafite urubaho,
Agakondo n’udupine.
Kandi njyewe mba
Ndimo kubwiriza.
Bigenda gute?
Reka nze mbikubwire.
(INYIKIRIZO)
Iyaba wageraga ahantu hose
Njyewe ngenda mbwiriza.
Iyaba wanabonaga abantu bose
Ngenda mpura nabo mbwiriza.
(INYIKIRIZO)
Iyaba wanumvaga
Uko mbabwiriza ku nshuro ya mbere.
Wasobanukirw’impamvu
Bazakomeza kunyibuka.
(IKIRARO)
Ngendesh’udupine
Mba mfite n’ibitabo
Ntangaz’ubutumwa bwiza hose.
Iyo banyuzeho
Bagomba no kundeba.
Banshyir’ahantu hose hateraniy’abantu.
(INYIKIRIZO)
Naw’ukoz’ibyo nkora
Ni bwo wakwiyumvir’uko bishimisha.
Nishimira ko njya hose!
Nitw’akagare k’Abahamya ba Yah.