Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
●○○ KUGANIRA N’UMUNTU BWA MBERE
Ikibazo: Yesu ni nde?
Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 16:16
Icyo muzaganiraho ubutaha: Kuki Yesu yapfuye?
○●○ GUSUBIRA GUSURA BWA MBERE
Ikibazo: Kuki Yesu yapfuye?
Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 20:28
Icyo muzaganiraho ubutaha: Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’inshungu?
○○● GUSUBIRA GUSURA BWA KABIRI
Ikibazo: Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’inshungu?
Umurongo w’Ibyanditswe: Yoh 17:3
Icyo muzaganiraho ubutaha: Amateraniro y’Abahamya ba Yehova aba ameze ate?
GAHUNDA YO GUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO (14 Werurwe–7 Mata):
“Twifuza kugutumira mu munsi mukuru w’ingenzi wo kwibuka urupfu rwa Yesu.” Muhereze urupapuro rw’itumira. “Uru rupapuro rugaragaza igihe n’aho bizabera. Nanone tugutumiriye kuzaza kumva disikuru yihariye izatangwa mu cyumweru kibanziriza uwo munsi mukuru.”
Icyo muzaganiraho ubutaha niba yashimishijwe: Kuki Yesu yapfuye?