8-14 Ukwakira
YOHANA 11-12
Indirimbo ya 16 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Jya ugira impuhwe nka Yesu”: (Imin. 10)
Yh 11:23-26—Yesu yahumurije Marita (“Nzi ko azazuka,” ibisobanuro, Yh 11:24, nwtsty; “ni jye kuzuka n’ubuzima,” ibisobanuro, Yh 11:25, nwtsty)
Yh 11:33-35—Yesu yagize agahinda kenshi igihe yabonaga Mariya n’abandi bantu barira (“ararira,” “asuhuza umutima, arababara cyane,” ibisobanuro, Yh 11:33, nwtsty; “ararira,” ibisobanuro, Yh 11:35, nwtsty)
Yh 11:43, 44—Yesu yagize icyo akora afasha abantu bari bababaye
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Yh 11:49—Ni nde wagize Kayafa umutambyi mukuru, kandi se iyo nshingano yayimazeho igihe kingana iki? (“umutambyi mukuru,” ibisobanuro, Yh 11:49, nwtsty)
Yh 12:42—Kuki hari Abayahudi batinye kwemera ko Yesu ari we Kristo? (“abatware,” “kwirukanwa mu isinagogi,” ibisobanuro, Yh 12:42, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Yh 12:35-50
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Videwo y’uko wasubira gusura bwa mbere: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Disikuru: (Imin. 6 cg itagezeho) w13 15/9 32—Umutwe: Kuki Yesu yarize mbere y’uko azura Lazaro?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Yesu ni we “kuzuka n’ubuzima” (Yh 11:25): (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana agace gato ka videwo ivuga ngo: “‘Mumenye ko Imana yamugize Umwami na Kristo’—Igice cya II.” Hanyuma ubaze abateze amatwi ibi bibazo: Ni iki iyi nkuru itwigisha ku bihereranye n’impuhwe za Yesu? Ni mu buhe buryo Yesu ari we “kuzuka n’ubuzima”? Ni ibihe bitangaza Yesu azakora mu gihe kiri imbere?
Ikigisho cya Bibiliya k’itorero: (Imin. 30) jy igice cya 38
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 147 n’isengesho