2-8 Ukwakira
DANIYELI 7-9
Indirimbo ya 95 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Daniyeli yahanuye ko Mesiya azaza”: (Imin. 10)
Dn 9:24—Igitambo cya Mesiya cyatumye tubabarirwa ibyaha (it-2 902 par. 2)
Dn 9:25—Mesiya yaje mu mpera z’ibyumweru 69 (it-2 900 par. 7)
Dn 9:26, 27a—Mesiya yapfuye hagati mu cyumweru cya 70 (it-2 901 par. 2, 5)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Dn 9:24—Ni ryari “Ahera Cyane” hasutsweho amavuta? (w01 15/5 27)
Dn 9:27—Ni irihe sezerano ryakomeje kugira agaciro kuri benshi, kugeza ku iherezo ry’icyumweru cya 70 cyangwa mu mwaka wa 36? (w07 1/9 20 par. 4)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Dn 7:1-10
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro gishingiye ku “buryo bw’ikitegererezo.” Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’ikitegererezo, hanyuma muziganireho. Tera ababwiriza inkunga yo kujya basubira gusura abantu bashimishijwe vuba uko bishoboka.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Ibanga ryo gusobanukirwa Ijambo ry’Imana”: (Imin. 15) Ikiganiro. Murebe videwo ivuga ngo Ibikoresho by’ubushakashatsi bidufasha kubona ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 19 par. 1-7, n’udusanduku dufite umutwe uvuga ngo “Urusengero rw’urumuri rushya” n’uvuga ngo “Kubaka ibiro by’amashami—Bahuza n’ibikenewe”
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 101 n’isengesho