UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Urukundo rudahemuka rw’Imana ruturinda ibinyoma bya Satani
Satani yifuza ko abantu bumva ko Yehova ari we ubateza ibibi (Yb 8:4)
Yifuza ko dutekereza ko Yehova adashishikazwa n’ubudahemuka bwacu (Yb 9:20-22; w15 1/7 12 par. 3)
Urukundo rudahemuka rwa Yehova ruturinda gushukwa n’ibinyoma bya Satani, rukanadufasha gukomeza kumubera indahemuka (Yb 10:12; Zb 32:7, 10; w21.11 6 par. 14)
GERAGEZA GUKORA IBI: Kugira ngo wihanganire ibigeragezo, jya ureba ukuntu Yehova yakugaragarije urukundo rudahemuka, ubyandike maze ujye wongera ubisome kenshi.