UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Jya ukurikira Yehova muri byose
Kalebu yakurikiraga Yehova muri byose kuva akiri muto (Ys 14:7, 8)
Nyuma yaho yiringiye ko Yehova yari kumufasha gusohoza inshingano ikomeye yari ahawe (Ys 14:10-12; w04 1/12 12 par. 2)
Yehova yahaye umugisha Kalebu kuko yamukoreye n’umutima we wose (Ys 14:13, 14; w06 1/10 18 par. 11)
Kalebu yagize ukwizera gukomeye kubera ko yakurikizaga amabwiriza ya Yehova kandi akibonera ukuntu yamuhaye imigisha. Natwe iyo twiboneye ukuntu Yehova asubiza amasengesho yacu kandi akatuyobora, bituma dukomeza kumukorera.—1Yh 5:14, 15.