Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho”

“Ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho”

Ibyo bintu ni ibihe? Mu Bafilipi 4:8 hatugira inama yo gutekereza ku bintu by’ukuri, ibikwiriye gufatanwa uburemere, ibikiranuka, ibiboneye, ibikwiriye gukundwa, ibivugwa neza, ingeso nziza n’ibishimwa byose. Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko Abakristo bagomba guhora batekereza ku Byanditswe gusa. Icyakora, ibyo dutekerezaho byagombye kuba bishimisha Yehova kandi bigatuma dukomeza kumubera indahemuka.—Zb 19:14.

Icyakora, kwirinda ibitekerezo bibi bishobora kutugora. Tugomba kurwanya umubiri wacu udatunganye kandi tukarwanya na Satani, we ‘mana y’iyi si’ (2Kr 4:4). Satani ni we uyobora ibibera muri iyi si. Ibyo bituma ibintu bica kuri tereviziyo, ku maradiyo, kuri interineti no mu bitabo, inshuro nyinshi biba birimo ibintu bidakwiriye. Ubwo rero, twagombye guhitamo neza ibyo twuzuza mu bwenge bwacu, kuko bigira ingaruka ku mitekerereze yacu no ku byo dukora.—Yk 1:14, 15.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “IRINDE IBINTU BYAKUBUZA GUKOMEZA KUBA INDAHEMUKA​—IMYIDAGADURO IDAKWIRIYE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni ibihe bintu umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo yarebaga kuri terefone ye, kandi se byamugizeho izihe ngaruka?

  • Ni mu buhe buryo umurongo w’Ibyanditswe wo mu Bagalatiya 6:7, 8 n’uwo muri Zaburi ya 119:37 yamufashije?