AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Nzeri 2019
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
Gutangiza ibiganiro tubwira abantu ukuntu Imana yita kuri buri muntu.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki”
Ni mu buhe buryo Melikisedeki yagereranyaga Yesu?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Igicucu cy’ibintu byiza bizaza”
Ni mu buhe buryo ibintu byari mu ihema ry’ibonaniro byashushanyaga igitambo k’inshungu?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Akamaro ko kugira ukwizera
Kwizera ni iki, kandi se kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo bitoza uwo muco?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uzakora iki nugera mu mwaka w’amapfa?
Ni iki kizadufasha guhangana n’“izuba” hamwe n’‘umwaka w’amapfa’ bivugwa muri Yeremiya 17:8?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Igihano kigaragaza urukundo rw’Imana
Yehova atanga igihano mu buryo butandukanye. Nubwo hari igihe igihano kibabaza, iyo tukemeye kidufasha kuba Abakristo beza.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Inzira iganisha ku cyaha n’urupfu
Ibitekerezo bibi ni byo bituma umuntu akora ibibi. None se twagombye gukora iki mu gihe tugize ibitekerezo bibi?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho”
Satani aba ashaka kuzuza mu bwenge bwacu ibitekerezo bibi. Twamurwanya dute?