Gahunda yo gusenga Yehova yongera gushyirwaho
Ibyo Ezekiyeli yeretswe ku birebana n’urusengero, byijeje Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage ko gahunda yo gusenga Yehova yari kuzongera gushyirwaho. Nanone byabibutsaga ko Yehova yashyizeho amahame arebana no kumusenga.
Abatambyi bari kwigisha abantu amahame ya Yehova
Tanga ingero zigaragaza uko umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yatwigishije gutandukanya ibyera n’ibyanduye (kr 110-117).
Abantu bari gushyigikira abo Yehova yashyizeho ngo babayobore kandi bakabitaho
Twagaragaza dute ko dushyigikira abasaza b’itorero?