18-24 Kanama
IMIGANI 27
Indirimbo ya 102 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Uko incuti nyakuri zitugirira akamaro
(Imin. 10)
Incuti nyakuri zigira ubutwari zikatugira inama mu gihe tuzikeneye (Img 27:5, 6; w19.09 5 par. 12)
Incuti nyakuri zishobora kumenya neza uko zadufasha kuruta bene wacu (Img 27:10; it-2 491 par. 3)
Incuti nyakuri zituma turushaho kuba abantu beza (Img 27:17; w23.09 9-10 par. 7)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
-
Img 27:21—Ni mu buhe buryo uko twitwara mu gihe badushimiye bigaragaza abo turi bo? (w06 15/9 19 par. 11)
-
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 27:1-17 (th ingingo ya 5)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Bwiriza umuntu utari mu idini ry’Abakristo. (lmd isomo rya 6 ingingo ya 5)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka umuntu videwo iri mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha. (lmd isomo rya 8 ingingo ya 3)
6. Disikuru
(Imin. 5) ijwyp ingingo ya 75—Umutwe: Nakora iki mu gihe inshuti yange imbabaje? (th ingingo ya 14)
Indirimbo ya 109
7. “Umuvandimwe mu gihe cy’amakuba”
(Imin. 15) Ikiganiro.
Yehova yaduhaye umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe aho dushobora kubonera incuti zidukunda. Nubwo dushobora kugira incuti nyinshi mu itorero abantu bose si ko batubera incuti magara. Kugira ngo umuntu abe incuti yacu magara ni uko tuba tuziranye neza, twizerana, tubwirana ibituri ku mutima byose, tukaganira ibyatubayeho, kandi tugafashanya. Ubwo rero, kugira ngo ugirane ubucuti nk’ubwo n’umuntu kandi bukomeze, bisaba gushyiraho imihati no gutanga igihe cyawe.
Soma mu Migani 17:17. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
-
Kuki ari ngombwa kugirana ubucuti bukomeye n’abavandimwe na bashiki bacu mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira?
Soma mu 2 Abakorinto 6:12, 13. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
-
Gukurikiza ibivugwa muri uyu murongo byadufasha bite kugira incuti nziza?
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “‘Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe’—Gushaka incuti bisaba igihe.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
-
Ni iki iyi videwo ikwigishije ku bijyanye no kugirana n’abandi ubucuti?
Ushobora gutangira kugirana ubucuti n’umuntu umusekera kandi ukamusuhuza umwishimiye, noneho uko wita kuri uwo muntu bigatuma ubucuti bwanyu burushaho gukomera. Jya wihangana kuko kugirana ubucuti bukomeye n’umuntu bisaba igihe. Ibyo bizatuma mukomeza kuba incuti kandi iteka ryose.
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb isomo rya 10-11