14-20 Nyakanga
IMIGANI 22
Indirimbo ya 79 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Inama zirangwa n’ubwenge zagufasha kurera abana
(Imin. 10)
Jya ufasha abana bawe kwitegura ibibazo bazahura na byo mu buzima (Img 22:3; w20.10 27-28 par. 7)
Jya ubatoza kuva bakivuka (Img 22:6; w19.12 26 par. 17-19)
Jya ubahana mu rukundo (Img 22:15; w06 1/4 9-10 par. 5)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
-
Img 22:29—Ni gute ibivugwa muri uyu murongo twabishyira mu bikorwa mu gihe dusohoza inshingano mu itorero, kandi se byatugirira akahe kamaro? (w21.08 23 par. 11)
-
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 22:1-19 (th ingingo ya 10)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 4)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka umuntu uko yabona inama zafasha ababyeyi ziri ku rubuga rwacu rwa jw.org. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 4)
6. Disikuru
(Imin. 5) ijwyp ingingo ya 100—Umutwe: Wakora iki mu gihe wasuzuguye ababyeyi bawe? (th ingingo ya 20)
Indirimbo ya 134
7. Jya wihangana ariko nanone ntukarere bajeyi
(Imin. 15) Ikiganiro.
Kurera abana bisaba kwihangana. Ababyeyi baba bagomba kwita ku bana babo buri gihe kandi bakamarana na bo igihe gihagije (Gut 6:6, 7). Kugira ngo ababyeyi bamenye ibiri mu mitima y’abana babo, bagomba kubabaza ibibazo kandi bakabatega amatwi bitonze (Img 20:5). Nanone baba bagomba kubasubiriramo kenshi amabwiriza babaha kugira ngo abana bayasobanukirwe kandi bayakurikize.
Icyakora kuba ababyeyi bagomba kwihangana, ntibivuze ko bazajya bareka abana babo bagakora ibintu bibi. Yehova yahaye ababyeyi uburenganzira bwo gushyiraho amategeko y’ibyo abana babo bagomba gukora n’ibyo batagomba gukora, kandi bakabahana mu gihe bayarenzeho.—Img 6:20; 23:13.
Soma mu Befeso 4:31. Hanyuma ubaze abateranye uti:
-
Kuki ababyeyi batagomba guhana abana bafite umujinya mwinshi?
Soma mu Bagalatiya 6:7. Hanyuma ubaze abateranye uti:
-
Kuki ari iby’ingenzi ko ababyeyi basobanurira abana babo ingaruka zizabageraho nibakora ibikorwa bibi?
Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “‘Mukomeze kwihanganirana mu rukundo’—Abana bawe.” Hanyuma ubaze abateranye uti:
-
Ni ayahe masomo muvanye muri iyi videwo?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) lfb “Ibaruwa y’Inteko Nyobozi,” amagambo abanziriza umutwe wa 1 n’isomo rya 1