UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Amategeko yagaragazaga ko Yehova yita ku bakene
Abisirayeli bagombaga gufasha abakene n’abandi bantu batagiraga umurage (Gut 14:28, 29; it-2 1110 par. 3)
Mu mwaka w’Isabato, Abisirayeli ‘bahariraga’ imyenda abo babaga baragurije (Gut 15:1-3; it-2 833)
Iyo Umwisirayeli yabaga yarigurishije kugira ngo abe umugaragu, mu mwaka wa karindwi yahabwaga umudendezo kandi umukoresha we yagombaga kumuha impano (Gut 15:12-14; it-2 978 par. 6)
IBAZE UTI: “Nakora iki ngo mfashe Abakristo bakennye?”