Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ni ayahe masomo y’ubutwari tuvana ku byaremwe?

Ni ayahe masomo y’ubutwari tuvana ku byaremwe?

Yehova atwigisha uko twagaragaza imico nk’iye. Ni yo mpamvu yandikishije muri Bibiliya ingero z’abagabo n’abagore bagaragaje iyo mico. Ariko nanone hari amasomo y’ingenzi atwigisha akoresheje ibyaremwe (Yb 12:7, 8). Ni mu buhe buryo twagaragaza ubutwari nk’intare, ifarashi, agasimba ko mu bwoko bw’umukara, inyoni yitwa Koliburi n’inzovu?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: AMASOMO Y’UBUTWARI TUVANA KU BYAREMWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni mu buhe buryo intare z’ingore zigaragaza ubutwari mu gihe zirinda ibyana byazo?

  • Amafarashi yatozwaga ate kudatinya urugamba?

  • Kuki agasimba ko mu bwoko bw’umukara kadatinya inzoka z’ubumara?

  • Inyoni nto yitwa Koliburi igaragaza ite ubutwari?

  • Ni mu buhe buryo inzovu zigaragaza ubutwari zikarinda izindi nzovu ziri kumwe mu itsinda?

  • Ni ayahe masomo tuvanye kuri izi nyamaswa yadufasha kugaragaza ubutwari?