10-16 Nyakanga
EZEKIYELI 15-17
Indirimbo ya 11 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ese wubahiriza amasezerano?”: (Imin. 10)
Ezk 17:1-4—Babuloni yavanyeho Umwami Yehoyakini imusimbuza Sedekiya (w07 1/7 12 par. 7)
Ezk 17:7, 15—Sedekiya yabaye umuhemu yitabaza ingabo zo muri Egiputa (w07 1/7 12 par. 7)
Ezk 17:18, 19—Yehova yari yiteze ko Sedekiya azubahiriza isezerano (w12 15/10 30 par. 11; w88 15/9 17 par. 8)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ezk 16:60—“Isezerano ry’iteka ryose” ni irihe, kandi se ni ba nde barigiranye? (w88 15/9 17 par. 7)
Ezk 17:22, 23—“Umushibu wo ku mutwe” Yehova yari gutera ni uwuhe? (w07 1/7 12 par. 7)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ezk 16:28-42
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) wp17.4 Ingingo y’Ibanze—Shyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.
Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) wp17.4 Ingingo y’Ibanze—Muganire kuri videwo ivuga ngo Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya? (ariko ntuyimwereke).
Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) fg isomo rya 11 par. 1-2—Mutumire mu materaniro.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 36
Jya wubahiriza indahiro yawe nubwo waba warashatse nabi: (Imin. 10) Disikuru ishingiye kuri Nimukanguke! yo muri Werurwe 2014, ku ipaji ya 14-15. Itangwe n’umusaza.
Ba incuti ya Yehova—Jya uvugisha ukuri: (Imin. 5) Erekana videwo ivuga ngo Ba incuti ya Yehova—Jya uvugisha ukuri. Hanyuma usabe abana watoranyije kuza imbere, maze ubabaze ibibazo kuri iyo videwo.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 15 par. 1-8
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 137 n’isengesho