Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 60-68

Musingize Yehova we wumva amasengesho

Musingize Yehova we wumva amasengesho

Tujye twubahiriza ibyo dusezeranya Imana

61:1, 8

  • Gusenga Yehova tumubwira ibyo twamusezeranyije bizatuma twiyemeza kubigeraho

  • Kwiyegurira Imana ni ryo sezerano rikomeye cyane kurusha andi yose

Hana

Jya wiringira Yehova, umubwire ibikuri ku mutima byose mu isengesho

62:8

  • Isengesho rifite ireme ni iriturutse ku mutima kandi ririmo ibyiyumvo

  • Iyo usenze ugusha ku ngingo umenya ko Yehova yagushubije

Yesu

Yehova yumva amasengesho y’abantu bafite imitima itaryarya

65:1, 2

  • Yehova yumva amasengesho y’“abantu b’ingeri zose” bifuza kumumenya n’abifuza gukora ibyo ashaka

  • Dushobora gusenga Yehova igihe icyo ari cyo cyose

Koruneliyo

Andika ibyo wifuza gushyira mu isengesho: