JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Ufasha abigishwa ba Bibiliya kuza mu materaniro
Amateraniro ni ikintu k’ingenzi kigize gahunda yo gusenga Yehova (Zb 22:22). Iyo duteraniye hamwe kugira ngo dusenge Yehova, biradushimisha kandi bigatuma aduha umugisha (Zb 65:4). Iyo abigishwa ba Bibiliya bajya mu materaniro buri gihe, bagira amajyambere mu buryo bwihuse.
Wakora iki ngo ufashe uwo wigisha Bibiliya kujya mu materaniro? Jya ukomeza kumutumira. Nanone uge umwereka videwo ivuga ngo: “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” Ushobora no kumusobanurira akamaro k’amateraniro (lff isomo rya 10). Ushobora kumubwira ikintu runaka wamenyeye mu materaniro cyangwa ukamubwira muri make ibyo muziga mu materaniro y’ubutaha. Jya umuha ibitabo muziga mu materaniro. Ushobora no kumufasha kugera aho amateraniro abera. Naza mu materaniro, uzibonera ko imihati washyizeho itabaye imfabusa.—1Kr 14:24, 25.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “FASHA ABO WIGISHA BIBILIYA KUZA MU MATERANIRO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Neeta yahereye ku ki atumira Jade mu materaniro?
-
Kuki twishima iyo uwo twigisha Bibiliya yaje mu materaniro?
-
Ni iki Jade yiboneye ubwo yajyaga mu materaniro bwa mbere?