Setingi z'ibijyanye n'ibanga

Kugira ngo uru rubuga rukore neza, dukoresha cookies n'ibindi bifitanye isano. Cookies zimwe na zimwe biba ari ngombwa ko uzemeza kugira ngo urubuga rukore neza. Ntushobora kurukoresha utazemeje. Icyakora hari cookies ushobora kwemeza cyangwa ukazihakana, kubera ko zikoreshwa gusa mu kugufasha gukoresha urubuga. Nta hantu aya makuru azagurishwa cyangwa ngo akoreshwe mu bucuruzi. Niba wifuza ibindi bisobanuro, soma Amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amakuru asigara nyuma yo gusura urubuga n’ibindi bifitanye isano. Ushobora guhindura setingi zawe ukanda ahanditse ngo #Ibanga- Setingi z'ibijyanye n'ibanga.

Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yesu yicaye mu ijuru arimo kureba hasi, inyuma ye hari intebe ya Yehova ibengerana.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Umudendezo tuzagira tuwukesha Imana na Kristo

Umudendezo tuzagira tuwukesha Imana na Kristo

Ese uri umutware w’umuryango ukaba uhora uhangayikiye uko watunga umuryango? Ese urera abana wenyine, kandi gutunga umuryango birakugora? Ese uracyari muto kandi uhanganye n’abashaka kukunnyuzura? Waba se uhanganye n’ikibazo cy’uburwayi cyangwa izabukuru? Buri wese aba afite ikimuhangayikishije. Abakristo benshi usanga bafite ibibazo byinshi. Icyakora vuba aha Yehova azabivanaho.—2Kr 4:16-18.

Duhumurizwa no kumenya ko Yehova azi ibibazo byacu. Ashimishwa n’uko dukomeza kuba indahemuka kandi tukihangana. Aduhishiye imigisha myinshi (Yr 29:11, 12). Yesu na we atwitaho. Adusezeranya ko azakomeza kubana natwe, mu gihe dusohoza inshingano za gikristo (Mt 28:20). Iyo dutekereje ku mudendezo tuzagira igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, turushaho kurangwa n’ikizere kandi tukihanganira ibibazo dufite.—Rm 8:19-21.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: MUKOMEZE GUHANGA AMASO YESU UKO MUBONA UMUYAGA MWINSHI UKOMEZA KWEGEREZA!—IMIGISHA UBWAMI BUZAZANA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Abantu bitandukanyije bate n’Imana, kandi se byagize izihe ngaruka?

  • Ni iyihe migisha abantu bumvira Yehova bazabona?

  • Ni iki kizatuma tubona iyo migisha?

  • Ni ibihe bintu wifuza kuzabona mu isi nshya?

Amafoto: Abantu bari muri paradizo bishimye. Ifoto ya 1. Mushiki wacu arimo guhoberana n’uwazutse. Ifoto ya 2. Bafite ibyokurya byinshi, isi irasa neza kandi bafite amahoro.

Jya utekereza uri mu isi nshya