Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Duhabwa ubuzima gatozi muri Quebec

Duhabwa ubuzima gatozi muri Quebec

Igihe Pawulo yaburanaga, yajuririye Kayisari. Kuba yarakoresheje ubwenegihugu bw’Abaroma yari afite, bitwereka icyo twakora muri iki gihe. Reba videwo ivuga ngo: Duhabwa ubuzima gatozi muri Quebec,” urebe ukuntu abavandimwe bacu bakoresheje uburenganzira bahabwa n’amategeko kugira ngo bavuganire ubutumwa bwiza muri Quebec, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  • Ni ibihe bibazo abavandimwe bacu bo muri Quebec bahuye na byo?

  • Ni iyihe nkuru y’ubwami batanze, kandi se byagize akahe kamaro?

  • Ni iki cyabaye ku muvandimwe witwa Aimé Boucher?

  • Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kanada rwakemuye rute ikibazo cya Boucher?

  • Abavandimwe bakoresheje ubuhe burenganzira bahabwa n’amategeko kandi se byabagiriye akahe kamaro?

  • Byagenze bite igihe abapadiri boshyaga abaporisi, maze bakaza kurogoya amateraniro?