21-27 Mutarama
IBYAKOZWE 25-26
Indirimbo ya 73 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Pawulo yajuririye Kayisari kandi abwiriza Umwami Herode Agiripa”: (Imin. 10)
Ibk 25:11—Pawulo yakoresheje uburenganzira yahabwaga n’amategeko maze ajuririra Kayisari (bt 198 par. 6)
Ibk 26:1-3—Pawulo yavuganiye ukuri ashize amanga imbere y’umwami Herode Agiripa (bt 198-201 par. 10-16)
Ibk 26:28—Ibyo Pawulo yavuze byakoze ku mutima umwami Agiripa (bt 202 par. 18)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ibk 26:14—Umuhunda ni iki? (“gutera imigeri ku mihunda” ibisobanuro, Ibk 26:14, nwtsty; “umuhunda” urutonde rw’amagambo yasobanuwe muri Bibiliya, nwt)
Ibk 26:27—Kuki umwami Agiripa yabuze icyo yavuga n’icyo yareka, igihe Pawulo yamubazaga niba yizera ibyavuzwe n’abahanuzi? (w03 15/11 16-17 par. 14)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ibk 25:1-12 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko wasubira gusura bwa mbere: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. (th ingingo ya 2)
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 4 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro kandi utange igitabo Icyo Bibiliya itwigisha. (th ingingo ya 3)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Duhabwa ubuzima gatozi muri Quebec”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana iyo videwo.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 51
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 122 n’isengesho