Yehova ni indahemuka
Yehova ashobora guhitamo kudukuriraho ikigeragezo. Icyakora, inshuro nyinshi ‘aducira akanzu’ akaduha ibyo dukeneye kugira ngo duhangane n’icyo kigeragezo tugitsinde.
-
Ashobora kudufasha tugatuza, akaduhumuriza kandi akadukomeza akoresheje Ijambo rye, umwuka wera n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka aduha.—Mt 24:45; Yh 14:16; Rm 15:4
-
Ashobora gukoresha umwuka we wera kugira ngo udufashe kwibuka inkuru zo muri Bibiliya n’amahame ayikubiyemo, bityo tukamenya uko twafata imyanzuro myiza.—Yh 14:26
-
Ashobora gukoresha abamarayika bakadufasha.—Hb 1:14
-
Ashobora kudufasha akoresheje bagenzi bacu duhuje ukwizera.—Kl 4:11