Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya umarana igihe n’abantu bakunda Yehova

Jya umarana igihe n’abantu bakunda Yehova

Kuki twagombye kumarana igihe n’abantu bakunda Yehova? Ni ukubera ko inshuti zacu zishobora gutuma dukora ibintu byiza cyangwa bibi (Imigani 13:20). Urugero, Umwami Yehowashi yakomeje gukora “ibikwiriye mu maso ya Yehova,” mu gihe cyose yamaranye n’umutambyi mukuru Yehoyada (2Ng 24:2). Ariko Yehoyada amaze gupfa, Yehowashi yifatanyije n’inshuti mbi bituma areka Yehova.—2Ng 24:17-19.

Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yagereranyije itorero rya gikristo n’‘inzu nini,’ naho abarigize abagereranya n’“ibikoresho” biri muri iyo nzu. Iyo twirinze kwifatanya n’umuntu ukora ibyo Yehova yanga, yaba uwo mu itorero cyangwa uwo mu muryango wacu, dukomeza kuba ibikoresho bikoreshwa “imirimo y’icyubahiro” (2Tm 2:20, 21). Ubwo rero, tuge dushaka inshuti zikunda Yehova kandi zidutera inkunga yo gukomeza kumukorera.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: TUMENYE UKO TWAKWIRINDA INCUTI MBI,” MAZE MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni mu buhe buryo dushobora kwifatanya n’inshuti mbi tutabizi?

  • Nk’uko ubibonye muri iyi videwo, ni iki cyafashije Abakristo batatu kureka inshuti mbi?

  • Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yagufasha guhitamo inshuti nziza?

Ese ndi “igikoresho gikoreshwa imirimo y’icyubahiro”?​—2Tm 2:21