IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko wakwiyigisha bikakugirira akamaro
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Kwiyigisha Ijambo ry’Imana bidufasha “kwiyumvisha neza . . . , ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu” by’ukuri (Ef 3:18). Nanone bituma dukomeza kuba abantu batariho umugayo kandi batagira inenge hagati y’abantu babi bo muri iyi si kandi tugakomeza “kugundira ijambo ry’ubuzima” (Fp 2:15, 16). Kwiyigisha Ijambo ry’Imana bituma buri wese ahitamo ibyo akeneye kwiyigisha. Twakora iki ngo igihe tumara dusoma kandi twiyigisha Bibiliya kitadupfira ubusa?
UKO WABIGENZA:
-
Jya utegura kandi ugire ibyo wandika muri Bibiliya ukoresha wiyigisha, yaba icapye cyangwa iyo mu gikoresho cya eregitoroniki
-
Mu gihe usoma Ijambo ry’Imana, jya wibaza ibibazo nk’ibi: “Nde? Iki? Ryari? Hehe? Kuki? Gute?”
-
Shaka ibihamya bikwemeza ko ibyo wiga ari ukuri. Jya ukora ubushakashatsi ku ngingo runaka cyangwa umurongo wo muri Bibiliya wifashishije ibikoresho ushobora kubona
-
Jya utekereza ku byo usoma kugira ngo urebe icyo ibyo umaze kumenya bikurebaho
-
Jya ukurikiza ibyo wiga mu buzima bwawe bwa buri munsi.—Lk 6:47, 48
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “KOMEZA ‘KURIGUNDIRA’ WIYIGISHA MU BURYO BUFITE IREME,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
-
Bamwe bavuze ko kwiyigisha ari iki?
-
Kuki twagombye kubanza gusenga mbere yo kwiyigisha?
-
Ni iki cyadufasha gusobanukirwa neza umurongo w’Ibyanditswe?
-
Ni ibihe bimenyetso twashyira muri Bibiliya twiyigishirizamo?
-
Kuki mu gihe twiga Ijambo ry’Imana twagombye gutekereza ku byo twiga?
-
Twakoresha dute ibyo tumaze kumenya?