30 Kamena–6 Nyakanga
IMIGANI 20
Indirimbo ya 131 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Uko mwakoresha neza igihe cyo kumenyana
(Imin. 10)
Mujye mukomeza kuzirikana uko Yehova abona igihe cyo kumenyana (Img 20:24, 25; w24.05 26-27 par. 3-4)
Jya ubanza witegereze umuntu wifuza ko mutangira kumenyana (Img 20:18; w24.05 22 par. 8)
Mu gihe cyo kumenyana mujye mukora uko mushoboye buri wese amenye neza mugenzi we (Img 20:5; w24.05 28 par. 7-8)
ICYO UGOMBA KWIBUKA: Kumenyana neza ntibisobanura ko byanze bikunze muzakora ubukwe, ahubwo hari igihe umwanzuro mwiza uba ari uwo guhagarika ubucuti mwari mufitanye.
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
-
Img 20:27—Ni mu buhe buryo ‘umwuka w’umuntu ari nk’itara yahawe na Yehova’? (it-2-E 196 par. 7)
-
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 20:1-15 (th ingingo ya 5)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Umuntu akubwiye ko amaze igihe gito yimukiye aho, avuye mu kindi gihugu. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 3)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU RUHAME. Bwira umuntu ibijyanye na porogaramu ya JW Library®, kandi umufashe kuyishyira mu gikoresho cye cya elegitoronike. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 5)
6. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 4) Icyerekanwa. ijwbq ingingo ya 159—Umutwe: Ese inyamaswa zizajya mu ijuru? (lmd isomo rya 3 ingingo ya 4)
Indirimbo ya 78
7. Shishikariza abandi kwiga amasomo ya Bibiliya
(Imin. 5) Ikiganiro.
Gusaba abantu kubigisha Bibiliya, ni iby’ingenzi mu murimo dukora wo kubwiriza. Nubundi kandi ntabwo twabafasha kuba abigishwa tutabigishije Bibiliya (Rom 10:13-15). None se, kuki utakwishyiriraho intego yo kujya usaba abantu kubigisha Bibiliya mu gihe uri kubwiriza ku nzu n’inzu? Mbere na mbere, jya ugerageza kureba ingingo yashimisha umuntu uri kubwiriza. Hanyuma ujye umwereka uko kwiga Bibiliya byamufasha kubona ibisubizo by’ibibazo yibaza kandi bikamufasha no mu bundi buryo.
Linki ivuga ngo: “Gerageza aya masomo” iboneka ku rubuga rwa jw.org, ishobora kugufasha gusaba abantu kubigisha Bibiliya.
-
Mu gihe usaba abantu kwiga Bibiliya, wakoresha ute linki ivuga ngo: “Gerageza aya masomo”?
-
Ni ubuhe buryo bwo gusaba abantu kwiga Bibiliya wabonye bugira icyo bugeraho mu gace utuyemo?
8. Ibyo umuryango wacu wagezeho, ukwezi kwa Kamena
(Imin. 10) Murebe VIDEWO.
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 28 par. 8-15