12-18 Gicurasi
IMIGANI 13
Indirimbo ya 34 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Ntugashukwe n’“ababi bameze nk’urumuri rugiye kuzima”
(Imin. 10)
Abantu babi nta byiringiro by’igihe kizaza bafite (Img 13:9; it-2-E 196 par. 2-3)
Ntukabe incuti y’abantu baba bashaka kugaragaza ko ibintu bibi nta cyo bitwaye (Img 13:20; w12 15/7 12 par. 3)
Yehova aha imigisha umukiranutsi (Img 13:25; w04 15/7 31 par. 6)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
-
Img 13:24—Uyu murongo utwigisha iki ku birebana no kugaragaza urukundo no gutanga igihano? (it-2-E 276 par. 2)
-
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 13:1-17 (th ingingo ya 10)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Tangira ikiganiro ubwira umuntu ibintu biherutse kuba, hanyuma umubwire ibintu bishobora kumuhumuriza ukoresheje Bibiliya. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tumira umuntu mu materaniro. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 3)
6. Disikuru
(Imin. 5) lmd umugereka A ingingo ya 9—Umutwe: Abana bubaha ababyeyi babo kandi bakabumvira bazagera kuri byinshi. (th ingingo ya 16)
Indirimbo ya 77
7. “Abakiranutsi bameze nk’urumuri rwaka cyane”
(Imin. 8) Ikiganiro.
Bibiliya irimo ubumenyi n’ubwenge bitagereranywa. Iyo dushyize mu bikorwa ibyo itwigisha tugira ubuzima bwiza n’ibyishimo, isi idashobora gutanga.
Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Isi ntiyaguha ibyo na yo idafite.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
-
Ibyabaye kuri mushiki wacu uvugwa muri iyi videwo bigaragaza bite ko “abakiranutsi bameze nk’urumuri rwaka cyane,” naho ababi bo bakaba bameze nk’“urumuri rugiye kuzima”?—Img 13:9
Ntugate igihe utekereza ku bintu bimeze nk’inzozi isi ishobora kuguha cyangwa ngo wicuze kubera imyanzuro myiza wafashe kugira ngo ukorere Yehova (1Yh 2:15-17). Ahubwo ujye utekereza cyane ku ‘bumenyi bw’agaciro kenshi’ wagize.—Flp 3:8.
8. Ibikenewe iwanyu
(Imin. 7)
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 26 par. 9-17