Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 20-21

Yehova asohoza amasezerano ye buri gihe

Yehova asohoza amasezerano ye buri gihe

21:1-3, 5-7, 10-12, 14

Aburahamu na Sara bagaragaje ukwizera bituma Yehova abaha umugisha, babyara umwana w’umuhungu. Nyuma yaho bagaragaje ko bumvira no mu gihe bitari biboroheye. Ibyo byagaragaje ko bizeraga ko ibyo Yehova yari yarasezeranyije byari gusohora.

Mu gihe mpanganye n’ibigeragezo, nagaragaza nte ko nizera ko ibyo Yehova yasezeranyije bizasohora? Nakora iki ngo ngire ukwizera gukomeye?