Icyo wakora mu gihe wumva ufite irungu
Ese wumva uri wenyine kandi ufite irungu? Niba ari uko bimeze, ushobora kumva umeze nk’umwanditsi wa Zaburi wavuze ati: “Nabaye nk’inyoni yigunze ku gisenge cy’inzu” (Zaburi 102:7). Inama zo muri Bibiliya zishobora kugufasha guhangana n’ibibazo uterwa no kumva ufite irungu.
Komeza kuba inshuti y’Imana
Nubwo waba wumva ufite irungu, ushobora kugira ibyishimo ukomeje kugirana ubucuti n’Imana (Matayo 5:3, 6). Ibi bikurikira byagufasha kumenya icyo wakora ngo ube inshuti y’Imana.
Bibiliya iboneka kuri interineti, ihuje n’ukuri kandi kuyisoma ntibigoye
Inyigisho zo muri Bibiliya ziboneka kuri interineti zisubiza ibibazo ushobora kuba wibaza
Videwo ngufi zishingiye ku nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya
“Ibisubizo by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya.” Bisubiza ibibazo abantu bakunze kwibaza
“Twigane ukwizera kwabo.” Izo ngingo zidufasha gutekereza ku ngero z’abagabo n’abagore bakundaga Imana bavugwa muri Bibiliya
“Ese byararamwe?” Izo ngingo zigaragaza ubwiza n’imiterere ihambaye y’ibintu tubona ku isi
Jya usoma imirongo yo muri Bibiliya yagufasha
Hari imirongo yo muri Bibiliya yagiye ihumuriza abantu benshi. Aho gusomera ibintu byinshi icyarimwe, byaba byiza ufashe imirongo mike ukayisoma, ugatekereza ku bivugwamo kandi ugasenga.—Mariko 1:35.
Jya umenya impamvu ibintu bibi bibaho
Iyo uzi impamvu ibintu bibi bibaho kandi ukaba uzi uko Imana izabikuraho, ntibikomeza kuguhangayikisha cyane.—Yesaya 65:17.
Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?
Kuki turwara?
Ni iki kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?
Abagendera ku mafarashi ane yo mu Byahishuwe ni ba nde?
Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
Irinde imihangayiko itari ngombwa
Ingingo zivuga ku bintu bikurikira zishobora kugufasha mu gihe wumva ufite irungu kandi ‘ntukomeze guhangayika.’—Matayo 6:25.
Icyo wakora mu gihe uhangayitse
Gukomeza kurangwa n’ikizere
Guhangayikishwa n’ibintu biteye ubwoba
Guhangayikishwa n’amafaranga
Ibintu bihangayikisha abakiri bato
Jya ushaka inshuti
Kugira inshuti bishobora kugufasha gutekereza neza no kugira ibyishimo ndetse no mu gihe waba uri wenyine. Nubwo waba utabasha kuva mu rugo, ushobora gukoresha ikoranabuhanga rya videwo cyangwa terefoni, ukaganira n’inshuti usanganywe cyangwa ugashaka inshuti nshya. Ingingo zikurikira zishobora kuvugasha kubona “inshuti nyakuri” kandi nawe ukabera abandi inshuti nziza.—Imigani 17:17.
Uko wabona inshuti nziza?
Kuki ukwiriye gushaka izindi nshuti?
Wakora iki niba nta nshuti ufite?
Jya uba inshuti nziza kandi ugire ubuntu
Jya uba umuntu ushimira
Jya ukora imirimo isaba imbaraga
Bibiliya ivuga ko “imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Iyo myitozo ishobora kugufasha ukumva umerewe neza, cyanecyane iyo wumva uri wenyine. Ndetse no mu gihe waba udashobora kuva mu rugo, hari ibintu wakora kugira ngo utarambirwa.
Komeza kugira icyo ukora
Kora imirimo isaba imbaraga no gutekereza