Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Amadini n’intambara yo muri Ukraine—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Amadini n’intambara yo muri Ukraine—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Tekereza ku bintu bikurikira abayobozi b’amadini bakomeye bavuze ku ntambara iri kubera muri Ukraine:

  •   “Umuyobozi wa kiliziya y’Aborutodogisi mu Burusiya witwa Padiri Kirill, nta cyo yavuze ku ntambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine . . . . Ahubwo kiliziya ayoboye yakomeje gukwirakwiza inkuru z’ikinyoma zivuga kuri Ukraine, akaba ari na zo Putin yuririraho atanga impamvu zatumye atangiza iyo ntambara.”—Byavuzwe na EUobserver, ku itariki ya 7 Werurwe 2022.

  •   “Padiri Kirill . . . yerekanye ko kuba u Burusiya bwarateye Ukraine, bifite ishingiro. Yavuze ko iyi ntambara ari uburyo bwo kurwanya icyaha.”—Byavuzwe na AP News, ku itariki ya 8 Werurwe 2022.

  •   “Ku wa Mbere, umuyobozi wa kiliziya y’Aborutodogisi mu mugi wa Kiev muri Ukraine, yahaye umugisha abayoboke be, ngo bage ‘kurwana n’Abarusiya’ . . . nanone yababwiye ko kwica abasirikare b’Abarusiya atari icyaha.”—Byavuzwe na Jerusalem Post, ku itariki ya 16 Werurwe 2022.

  •   “Twe [Inama Nkuru Ihuza za Kiliziya n’Imiryango y’Amadini muri Ukraine (UCCRO)] dushyigikiye ingabo za Ukraine n’abantu bose badushyigikiye, turakomeza kubasabira umugisha kubera ko bakomeje gushyigikira Ukraine mu ntambara irimo kandi turakomeza kubasengera.”—Byavuzwe na UCCRO a, ku itariki ya 24 Gashyantare 2022.

 Ubitekerezaho iki? Ese amadini avuga ko yigana Yesu Kristo akwiriye gushishikariza abayoboke bayo kujya mu ntambara? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Amateka y’amadini mu ntambara

 Amateka agaragaza ko inshuro nyinshi, amadini yagiye avuga ko ashyigikiye kujya mu ntambara, ko ari byiza kandi ko hari igihe biba bikenewe. Ikindi nanone ibyo, ayo madini yagiye abikora avuga ko aharanira amahoro. Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo Abahamya ba Yehova bafasha abantu kubona ko ibyo ari uburyarya. Reba ingero nke zavuzwe mu bitabo byacu.

  •   Ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Intambara z’Abanyamisaraba,—‘Inkuru ibabaje,’” igaragaza ko Kiliziya Gatolika y’i Roma yagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe mu izina ryo gukora umurimo w’Imana n’uwa Kristo.

  •   Ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Kiliziya Gatolika muri Afurika,” igaragaza ingero z’ukuntu amadini yananiwe guhagarika intambara zishyamiranya amoko na jenoside.

  •   Ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese amadini ni yo agomba kubiryozwa?,” “Uruhare rw’amadini mu ntambara,” n’ivuga ngo: “Amadini yabigizemo uruhare” zisobanura uko Abapadiri ba kiliziya, abapadiri ba kiliziya y’Aborutodogisi na b’Abapasiteri bagize uruhare mu ntambara zitandukanye.

Ese amadini avuga ko ari aya Gikristo akwiriye gushyigikira intambara?

 Ibyo Yesu yigishije: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). “Mukomeze gukunda abanzi banyu.”—Matayo 5:44-47.

 Tekereza kuri ibi: Ese amadini yakihandagaza avuga ko yumvira amategeko ya Yesu yerekeranye n’urukundo kandi akanashishikariza abayoboke bayo kwica abantu mu ntambara? Kugira ngo ubone igisubizo soma ingingo ivuga ngo: “Abakristo b’ukuri n’intambara” n’ivuga ngo: “Ese gukunda abanzi bawe birashoboka?

 Ibyo Yesu yavuze: “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi” (Yohana 18:36). “Abafata inkota bose bazicishwa inkota.”—Matayo 26:47-52.

 Tekereza kuri ibi: Niba Abakristo batarashoboraga kurwana kabone n’ubwo bari kuba bagiye kurwanirira Yesu, ese birakwiye ko bafata intwaro bakajya kurwana ku bw’iyindi mpamvu iyo ari yo yose? Niba ushaka kumenya uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakurikizaga mu budahemuka inyigisho za Yesu n’urugero yadusigiye, soma ingingo ivuga ngo: “Ese birakwiriye ko Abakristo bifatanya mu ntambara?

Bizagendekera bite amadini yose ashyigikira intambara?

 Bibiliya yigisha ko Imana itemera amadini yose yihandagaza avuga ko akurikira Yesu ariko akaba adakurikiza inyigisho ze.—Matayo 7:21-23; Tito 1:16.

  •   Igitabo k’Ibyahishuwe kigaragaza ko Imana ibona ko abayobozi b’amadini ari bo ba nyirabayazana w’urupfu rw’abantu benshi ‘biciwe mu isi’ (Ibyahishuwe 18:21, 24). Niba wifuza kumenya impamvu Imana ibabona ityo, soma ingingo ivuga ngo: “Babuloni Ikomeye ni iki?

  •   Yesu yavuze ko amadini yose Imana itemera azarimburwa azize ibikorwa byayo bibi, kimwe n’uko igiti kera imbuto mbi ‘gitemwa kikajugunywa mu muriro’ (Matayo 7:15-20). Niba wifuza kumenya uko Imana izabikora, soma ingingo ivuga ngo: “Iherezo ry’idini y’ikinyoma riregereje.”

Aho ifoto yavuye, ibumoso ugana iburyo: Ifoto yafashwe na Sefa Karacan/Anadolu Agency/Getty Images; Maxym Marusenko/NurPhoto via Getty Images

a Inama Nkuru Ihuza za Kiliziya n’Imiryango y’Amadini muri Ukraine (UCCRO), igizwe na kiliziya 15 z’Aborutodogisi, Abagiriki, kiliziya gatolika y’i Roma, Abaporotesitanti n’amatorero y’ivugabutumwa ndetse n’Abayahudi n’Abisilamu.