Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

CreativeDesignArt/DigitalVision Vectors via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Ese kubaho nta vangura rishingiye ku ibara ry’uruhu birashoboka?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ese kubaho nta vangura rishingiye ku ibara ry’uruhu birashoboka?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Kuba abantu babaho nta vangura rishingiye ku ibara ry’uruhu, abenshi bakomeje kubona ko ari inzozi.

  •   “Hirya no hino ku isi ivangura rikomeje kumera nk’uburozi bwangiza mu bigo bya leta n’ibyigenga, imiryango n’abantu ku giti cyabo. Abantu bakomeje kuryitwaza bagafata abandi uko bishakiye.”—Byavuzwe na António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

 Ese kubaho nta vangura rishingiye ku ibara ry’uruhu birashoboka? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Uko Imana ibona ivangura

 Bibiliya igaragaza uko Imana ibona abantu bo mu moko atandukanye.

  •   “[Imana] yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe, kugira ngo ature ku isi hose.”—Ibyakozwe 17:26.

  •   ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.

 Bibiliya igaragaza ko abantu bose bafitanye isano kandi ko Imana yemera abantu bo mu moko yose.

Uko ikibazo cy’ivangura kizakemuka

 Ubwami bw’Imana ari bwo butegetsi bwo mu ijuru ni bwo bwonyine buzakemura ikibazo cy’ivangura ry’amoko. Ubwo bwami buzigisha abantu uko bafata bagenzi babo neza. Abantu baziga uko bakwivanamo ivangura iryo ari ryo ryose baba bafite.

  •   ‘Abatuye mu isi baziga gukiranuka.’—Yesaya 26:9.

  •   “Gukiranuka nyakuri kuzatuma habaho amahoro, kandi gukiranuka nyakuri kuzazana umutuzo n’umutekano kugeza ibihe bitarondoreka.”—Yesaya 32:17.

 Muri iki gihe abantu babarirwa muri za miliyoni, barimo kwiga Bibiliya kugira ngo bamenye uko bagomba gufata bagenzi babo, babubaha kandi babaha agaciro.