KOMEZA KUBA MASO
Ni iki Bibiliya ivuga ku kuba abanyapolitike baravuze ko Harimagedoni iri hafi kuba?
Mu gitondo cyo ku itariki ya 10 Ukwakira 2022, u Burusiya bwarashe misile mu mijyi yo muri Ukraine mu rwego rwo kwihorera ku iturika ryangije ikiraro gihuza u Burusiya na Crimea. Ibyo bikorwa byombi byabaye nyuma y’uko abanyapolitike batanze umuburo w’uko Harimagedoni ishobora kuba iri hafi.
“Ibintu nk’ibi bigaragaza ko Harimagedoni iri hafi byaherukaga ku gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida wa Amerika John F. Kennedy, igihe cya misile zari muri Kiba. . . . Siniyumvisha ukuntu intwaro za kirimbuzi zakoreshwa ngo ntiziteze Harimagedoni.”—Byavuzwe na Perezida wa Amerika Joe Biden, ku itariki ya 6 Ukwakira 2022.
“Nemera ko vuba aha hagiye kuba Harimagedoni, kandi izagera ku isi hose.”—Byavuzwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, ku itariki ya 8 Ukwakira 2022, igihe ikinyamakuru cya BBC cyamubazaga ingaruka gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi bizagira.
Ese gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi bizatuma habaho Harimagedoni? Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Ese ibitwaro bya kirimbuzi ni byo bizazana Harimagedoni?
Oya rwose. Ijambo “Harimagedoni” riboneka incuro imwe gusa muri Bibiliya mu Byahishuwe 16:16. Iryo jambo ntiryerekeza ku ntambara izaba hagati y’ibihugu ahubwo n’intambara izaba hagati y’Imana n’“abami bo mu isi yose ituwe” (Ibyahishuwe 16:14). Imana izakoresha intambara ya Harimagedoni kugira ngo ikureho ubutegetsi bw’abantu.—Daniyeli 2:44.
Niba ushaka kumenya byinshi ku bijyanye na Harimagedoni, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: Intambara ya Harimagedoni ni iki?
Ese iyi si n’abayituye bizarimburwa n’intwaro za kirimbuzi?
Oya. Nubwo abategetsi bazakoresha intwaro za kirimbuzi, Imana ntizemera ko iyi si irimburwa. Bibiliya igira iti:
“Isi ihoraho iteka ryose.”—Umubwiriza 1:4.
“Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.
Icyakora, ubuhanuzi bwo muri Bibiliya n’ibintu bibaho muri iki gihe bigaragaza ko twegereje ikintu kizahindura amateka y’abantu (Matayo 24:3-7; 2 Timoteyo 3:1-5). Sobanukirwa ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’igihe kizaza wifashishije amasomo yagufasha kwiga Bibiliya ku buntu.