Ba incuti ya Yehova—Imyitozo
Iyi myitozo yashyizwe hamwe kugira ngo muyikorane n’abana.
Fasha Kalebu kubika neza ibikinisho bye
Vanaho uyu mwitozo cyangwa uwucape maze ufashe Kalebu gushaka ibikinisho bitanu agomba kubika.
Jya usenga buri gihe: Umuzika n’amagambo
Vanaho urupapuro ruriho amagambo y’iyi ndirimbo cyangwa urucape. Abana bazishimira kwiga iyi ndirimbo kuko yoroshye!
Ni ikihe gitabo Kalebu arimo gusoma?
Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo “Ntukibe.” Capa uyu mwitozo maze usigemo amabara.
Kora isakoshi yo kujyana kubwiriza
Ni iki wakwitwaza ugiye kubwiriza? Uyu mwitozo uzagufasha gutegura isakoshi yo kujyana kubwiriza.
Isaha yo kwitegura irageze!
Ese ushobora gutoranya imyenda Kalebu na Sofiya bagomba kwambara bagiye kubwiriza?
Gutanga bihesha ibyishimo: Umuzika n’amagambo
Menya amagambo y’iyi ndirimbo maze uyiririmbe ujyanirana na videwo.
Yehova yaremye inyamaswa
Vanaho uyu mwitozo wo gusiga amabara maze urebe videwo ifite umutwe uvuga ngo “Yehova yaremye ibintu byose” umenye inyamaswa Yehova yabanje kurema.
Fata mu mutwe amagambo yo muri Yohana 3:16
Menya amagambo yo muri Yohana 3:16, hanyuma uzayakoreshe nujya mu murimo wo kubwiriza.
Kora imodoka ya Kalebu
Rucape, uruhine maze ukore imodoka y’igikinisho ya Kalebu.
Fata mu mutwe amagambo yo muri Zaburi 83:18
Kuki Yehova ari we “Usumbabyose mu isi yose”?
Wakora iki?
Reba videwo ivuga ngo “Ese ujya ubabarira abandi?” maze ucape uyu mwitozo usige amabara mu ishusho ihuje n’ukuri.
Fata mu mutwe Zaburi ya 133:1
Iyo duteraniye hamwe Yehova atuma tugira amahoro n’ubumwe.
Udukarita turanga aho umuntu ageze asoma igitabo
Jya udushyira mu gitabo usoma kugira ngo umenye ipaji ugezeho.
Reba aho bitandukaniye: Umwitozo w’ikoraniro
Gereranya aya mafoto. Ni iki cyatuma utega amatwi mu materaniro?
Twishimiye gusura Beteli: Umuzika n’amagambo
Ririmba indirimbo ivuga ibya beteli, inzu y’Imana
Yehova yagufasha ate kugira ubutwari?
Yehova azatuma ugira ubutwari nka ka gakobwa k’Akisirayeli.
Gereranya ubuzima bw’iki gihe n’ubwo mu gihe kizaza
Ni irihe sezerano ryo muri Bibiliya rizasohora muri paradizo?
Ese ushobora gutegura igitekerezo uzatanga?
Ni iki gifasha Kalebu kwibuka igitekerezo azatanga?
Jya wibuka abari mu murimo w’igihe cyose
Ese ushobora gushyiraho gahunda yo kujyana kubwiriza n’umuntu uri mu murimo w’igihe cyose?
Kuki ukwiriye gutega amatwi mu materaniro?
Huza iyi mirongo yo muri Bibiliya n’aya mafoto. Wakwigana Yesu ute mu gihe wiga ibyo Imana ishaka?
Bwiriza abantu batandukanye wifashishije porogaramu yigisha izindi ndimi
Itoze kuvuga interuro zo mu rundi rurimi kugira ngo ufashe abandi kumenya Yehova.
Jya ukunda abantu bose: Umuzika n’amagambo
Yehova agaragaza ate ko akunda abantu bose?
Ni iki uri bubwire Yehova mu isengesho uyu munsi?
Andika cyangwa ushushanye ibintu wifuza kubwira Imana mu isengesho.
Jya wubaha abageze mu za bukuru: Umuzika n’amagambo
Ririmba uko washimira abageze mu za bukuru b’incuti zawe.
Toza umutimanama wawe!
Ababyeyi bakora iki kugira ngo barinde abana babo?
Ese wubaha inzu ya Yehova?
Ni ayahe mafoto yerekana ingero nziza zigaragaza uko twakubaha inzu ya Yehova?
Fata mu mutwe ibitabo bya Bibiliya (Igice cya 1)
Ifashishe aya mafoto kugira ngo ufate mu mutwe ibitabo bya Bibiliya kuva mu Ntangiriro kugeza muri Yesaya.
Jya ugira ubuntu
Wagaragaza ute ko ugira ubuntu?
Fata mu mutwe ibitabo bya Bibiliya (Igice cya 2)
Utu dukarita tuzagufasha gufata mu mutwe ibitabo bya Bibiliya kuva kuri Yeremiya kugeza kuri Malaki.
Kuvugisha ukuri ni nko kubaka ikiraro
Kuki ari iby’ingezi kuvugisha ukuri kugira ngo tugire incuti?
Jya ushimira: Indirimbo n’amagambo
Shimira ababyeyi bawe ibyo bagukorera byose!
Fata mu mutwe ibitabo bya Bibiliya (Igice cya 3)
Utu dukarita tuzagufasha gufata mu mutwe ibitabo bya Bibiliya kuva kuri Matayo kugeza ku Byahishuwe.
Wakora iki kugira ngo wihangane?
Ese hari ubundi buryo wagaragaza ko wihangana?
Yehova ni we watangije ishyingiranwa
Ni abahe bantu bashyingiranywe bavugwa muri Bibiliya?
Ririmbira Yehova
Numara gukora uyu mwitozo uri hamwe n’ababyeyi bawe, muririmbire hamwe indirimbo ifite umutwe uvuga ngo “Yehova ni ryo zina ryawe.”
Izina rya Yehova
Izina ry’Imana rigaragara incuro zingahe muri Bibiliya?
Yehova yaremye ibintu bitangaje!
Ni ibihe bintu Yehova yaremye bigaragara ku ifoto?
Tubwirize abantu b’ingeri zose
Ni bande bagomba kubwirwa ubutumwa bw’Ubwami?
Gushaka incuti nziza
Kuki kugira incuti z’abantu bakuze ari byiza?
Twagure umurimo
Hari byinshi twakora mu murimo wa Yehova kugira ngo dufashe abandi kumumenya. Ni iki wakora?
Incungu
Kuki dukeneye igitambo cy’incungu cya Yesu?
Emera gutozwa na Yehova
Imana ishobora kugutoza gukomera no gushikama.
Ubuzima bwa Yesu
Soma imirongo y’ibyanditswe yatanzwe, uyihuze n’amafoto bifitanye isano.
Ukuri kugire ukwawe
Ni iki wakora kugira ngo ugire ukuri ukwawe?
Inzira y’urukundo
Twakwigana Yesu dute mu gihe tugaragariza abandi urukundo?
Irebe wageze muri Paradizo
Ni iki utegerezanyije amatsiko kurusha ibindi?
Jya wihangana mu gihe urenganyijwe
Twakora iki mu gihe hagize umuntu uturenganya?
Nkunda inshuti za Yehova
Ifashishe uyu mwitozo kugira ngo ushyireho gahunda yo kwiyigisha.
Jya wicisha bugufi
Menya uko wakwigana abantu bavugwa muri Bibiliya bacishije bugufi.
Impamvu zituma tugira ibyishimo
Ni izihe nyamaswa wifuza kuzakina na zo muri Paradizo?
Jya wihangana mu gihe upfushije
None se ni iki cyaduhumuriza mu gihe twapfushije?
Ku nzu n’inzu
Ni ikihe gikoresho uzifashisha ubutaha nujya kubwiriza?
Jya usengera abandi
Ni nde wasengera?
Jya ukunda Inzu ya Yehova
Jya ugira icyo ukora kugira ngo Inzu ya Yehova ihore isukuye!
Niteguye gukora byinshi mu murimo
Yehova yifuza ko twishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka. None se ni izihe ntego ufite?
Dukorere Yehova mu busore bwacu
Wagaragaza ute ko ushimira?
Naremwe mu buryo butangaje
Ni ibihe bintu bitangaje ushobora gukora?
Jya ushimisha Yehova
Iyo twumviye Imana kandi tugafata imyanzuro myiza, birayishimisha.
Yehova ni inshuti yange
Imana yaturemeye ibimera n’inyamaswa kugira ngo bidushimishe kubera ko ari inshuti yacu.
Jya ugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza
Wakora iki ngo utange urugero rwiza igihe wagiye kubwiriza?
Tujye tubabarira abandi
Ni iki cyagufasha kubabarira abandi?
Ba incuti ya Yehova: Indirimbo
Ese ushobora kwibuka amwe mu masomo yo muri Bibiliya Kalebu na Sofiya bize?
Yesu yakundaga abantu
Yesu yakundaga gufasha abandi. Wakora iki ngo umwigane?
Dukunda umugoroba w’iby’umwuka
Ni iki umuryango wawe wakora kugira ngo umugoroba w’iby’umwuka urusheho kubashimisha?
Jya ufasha abandi
Ushobora gufasha abandi nk’uko Yesu yafashije umuntu urwaye ibibembe.
Jya ukoresha igihe neza
Amagambo ari mu Befeso 5:15, 16 yagufasha ate gukoresha igihe neza?
Imirimo itangaje y’Imana
Uzi inyamaswa zingahe?
Umuryango wacu
Gira icyo uvuga ku muryango wawe
Iyo baguhannye baba bagukunze
Ese birakwiriye ko ubabazwa n’igihano?
Wakwiyumva ute?
Twakora iki ngo tubwirizanye ishyaka?
Inshuti nyanshuti
Inshuti nyakuri zidufasha gukunda Yehova.
Jya wigomwa
Kuki gufasha abandi bishimisha?
Dushakishe abakunda amahoro
Ku isi hose abavandimwe na bashiki bacu babwiriza ubutumwa bwiza.
Ba indahemuka
Yehova akunda abantu b’indahemuka.
Jya ukunda mugenzi wawe
Sofiya yagaragaje ate urukundo no kwita ku bandi?
Watanze Umwana wawe ukunda
Yehova yagaragaje ate ko ari we wabanje kudukunda?
Jya wihangana nka Nowa
Menya uko wakwihangana nka Nowa.
Twakira abantu neza
Kwakira abashyitsi biradushimisha kandi bigatuma twunga ubumwe n’abandi.
Esiteri yari intwari
Dore uko waba intwari nka Esiteri.
Sa n’ureba isi yabaye nshya
Ese ushobora gutekereza uri mu isi nshya?
Urukundo ni ingenzi
Uko twagaragaza urukundo nyakuri twigana Yehova
Yehova arababarira
Yehova ahora yiteguye kutubabarira.
Ese dukwiriye kwizihiza isabukuru y’amavuko?
Menya impamvu tutizihiza iminsi mikuru y’amavuko.
Ibyaremwe bisingiza Imana
Hari amasomo menshi dushobora kuvana ku byaremwe
Ese uzi amazina y’intumwa cumi n’ebyiri?
Reka dufate mu mutwe amazina y’intumwa 12
Igitabo cy’Imana ni ubutunzi
Bibiliya ni impano Yehova yaduhaye.
Mariya yicishaga bugufi kandi akitanga
Kimwe na Mariya, icyatugeraho cyose dushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka.
“Imana ni urukundo”
Menya uko wagaragariza abandi urukundo nk’uko Yehova abigenza.
Tuzakomeza kwihangana
Gutekereza ku bintu byiza tuzabona bishobora kugufasha kwihanganira ingorane uhura na zo.
Rusi yari inshuti nziza
Ushobora kwigana Rusi ubera abandi inshuti nziza.
Dawidi yabereye urugero rwiza abakiri bato
Kuva Dawidi akiri muto yagiranye na Yehova ubucuti bukomeye kandi byamugiriye akamaro mu buzima bwe bwose.
Ese Yehova asubiza amasengesho?
Hari igihe Yehova asubiza amasengesho mu buryo tutari twiteze.
Jya usenga Yehova buri munsi
Kugirana ubucuti na Yehova bisaba igihe, kandi bisaba imihati.
Kibondo cyanjye
Yehova abona ko abana bafite agaciro.
Ntucogore
Karebu na Sofiya biganye urugero rwa Yesu rwo kudacogora kandi nawe wabishobora.
Ni jye mwabikoreye
Abagaragu ba Yehova bishimira gufasha abasutsweho umwuka uko bashoboye kose.
Tuzishimira kukubona
Kubera urugero rwiza murumuna wawe ni ibintu by’ingenzi.
Kuki twakumvira Imana niba tutayibona?
Ni ibihe bintu byiza Yehova yaremye? Bidufasha kwibuka ko abaho nubwo tudashobora kumubona.
Dushakishe abakwiriye
Gushakisha abakwiriye bisaba imbaraga.
Yehova, mama nanjye
Reba uko abana bagaragaza ko bakunda ba mama babo kandi ko babashimira.
Bashiki bacu bizerwa
Reba ibyo wakwigira kuri bashiki bacu bizerwa bavugwa muri Bibiliya.
Twiyeguriye Imana!
Kwiyegurira Yehova ni bwo buzima bushimisha kurusha ubundi.
Ni nde nkwiriye kugira incuti?
Jya uhitamo incuti zizagufasha kuba incuti ya Yehova nk’uko Marita na Sofiya babigenje.
Nzigana Mose nicishe bugufi
Uyu mukino uzafasha abagize umuryango wawe kumenya byinshi kuri Mose.
Kuba umubwiriza utarabatizwa
Kuba umubwiriza utarabatizwa ni intego nziza yo mu buryo bw’umwuka
Tumenye imbuto z’umwuka
Twitoze gufata mu mutwe imbuto z’umwuka wera wa Yehova.
Ikoraniro riregereje
Koresha uru rutonde kugira ngo rugufashe kwitegura ikoraniro
Ibyo nakora kugira ngo mbatizwe
Menya ibintu muntu aba akwiriye gukora kugira ngo yemererwe kubatizwa, kandi ufashe abana bawe kugera ku ntego zabo zo mu buryo bw’umwuka.
Turi indahemuka
Ubudahemuka ni umuco mwiza cyane. Wabera Yehova indahemuka ute nubwo wahura n’ibintu bitandukanye?
Imico ya Yehova
Ese ushobora kuvuga amazina y’imico y’ine y’ingenzi ya Yehova tubona iyo twitegereje ibyaremwe?
Nkunda gukora isuku
Kugira isuku biradushimisha, bigashimisha na Yehova
Isezerano ry’ubuzima bw’iteka
Yehova azatuma isi yongera kuba paradizo. Ese ujya utekereza ukibona wageze muri paradizo?
Dusingize Yehova
Buri munsi tuba dufite impamvu zituma dusingiza Yehova, Imana yacu.
Yehova abona ko uri uw’agaciro
Zoe yamenye ko kwigana Yesu bizatuma Yehova abona ko ari uw’agaciro. Ese nawe ni uko?
Mpungira kuri Yehova
Niduhungira kuri Yehova, ashobora kudufasha maze akababaro kacu kagahinduka ibyishimo.
Kwitegura umurimo wo kubwiriza
Reka twitegure tujye kubwiriza.
Yehova ni Data
Yehova yifuza ko tumubona nk’umubyeyi.
Yehova aragukunda
Ushobora kugira ubutwari ugakora ibyiza bigatuma Yehova agukunda.
Imana ni yo ikuza
Menya ukuntu umuntu ashobora kurushaho gukunda Imana.
Shaka incuti
Iyo ubaye incuti nziza bituma nawe ubona izindi ncuti nziza.