IGICE CYA 135
Yesu wazutse abonekera abantu benshi
-
YESU ABONEKERA ABIGISHWA BARI MU NZIRA BAGANA EMAWUSI
-
YAKOMEJE GUSOBANURIRA ABIGISHWA BE IBYANDITSWE
-
TOMASI AREKA GUSHIDIKANYA
Hari ku cyumweru tariki ya 16 Nisani, kandi abigishwa bari mu gihirahiro. Bari bananiwe kwiyumvisha impamvu imva yari irimo ubusa (Matayo 28:9, 10; Luka 24:11). Nyuma yaho kuri uwo munsi, Kiliyofasi n’undi mwigishwa bavuye i Yerusalemu berekeza mu mugi wa Emawusi, wari ku birometero nka 11.
Bagendaga bajya impaka ku byari byabaye. Hanyuma umuntu batari bazi yarabegereye ajyana na bo. Yarababajije ati “ese ibyo bintu mugenda mujyaho impaka ni ibiki?” Kiliyofasi yaramushubije ati “mbese wibera ukwawe muri Yerusalemu nk’umushyitsi, ku buryo utazi ibyahabereye muri iyi minsi?” Na we arababaza ati “ni ibiki byahabereye?”—Luka 24:17-19.
Baramushubije bati ‘ni ibyerekeye Yesu w’i Nazareti. Twiringiraga ko uwo muntu ari we wari kuzacungura Isirayeli.’—Luka 24:19-21.
Kiliyofasi na mugenzi we batekerereje uwo muntu ibintu byari byabaye uwo munsi. Bamubwiye ko hari abagore bari bagiye ku mva aho Yesu yari yarahambwe ariko basanga irimo ubusa, kandi ko abo bagore babonye ibintu bidasanzwe kuko babonekewe n’abamarayika bakababwira ko Yesu ari muzima. Banamubwiye ko hari abandi bantu bari bagiye ku mva “basanga bimeze nk’uko abo bagore babivuze.”—Luka 24:24.
Biragaragara rwose ko abo bigishwa babiri batari basobanukiwe ibyabaye. Hanyuma uwo muntu yabashubije afite ubutware maze akosora imitekerereze yabo yatumaga imitima yabo idasobanukirwa, arababwira ati “mwa bapfu mwe, mutinda kwizera ibintu byose byavuzwe n’abahanuzi! Ese ntibyari ngombwa ko Kristo ababazwa bene ako kageni mbere y’uko yinjira mu ikuzo rye” (Luka 24:25, 26)? Nuko akomeza abasobanurira imirongo myinshi y’Ibyanditswe yavugaga ibya Kristo.
Amaherezo uko ari batatu bageze hafi ya Emawusi. Abo bigishwa bifuzaga kumva byinshi kurushaho, nuko babwira uwo muntu bati “gumana natwe kuko bugorobye kandi bukaba bugiye guhumana.” Yemeye kugumana na bo barasangira. Igihe yasengaga, akamanyagura umugati akawubaha, baramumenye ariko ahita azimira baramubura (Luka 24:29-31). Bahise bamenya badashidikanya ko Yesu ari muzima!
Abo bigishwa babiri bagize icyo bavuga ku byari byababayeho bishimye, bagira bati “mbese imitima yacu ntiyagurumanaga igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe” (Luka 24:32)? Bahise bihutira gusubira i Yerusalemu, bajya kureba intumwa n’abandi bantu bari kumwe na zo. Mbere y’uko Kiliyofasi na mugenzi we bavuga iyo nkuru, bumvise abandi bavuga bati “ni ukuri Umwami yazutse, kandi yabonekeye Simoni” (Luka 24:34)! Nuko na bo bababwira ukuntu Yesu yari yababonekeye. Koko rero, na bo bari bamwiboneye n’amaso yabo.
Hanyuma habaye ikintu kibatera ubwoba bose. Bagiye kubona babona Yesu mu cyumba barimo! Ibyo byasaga n’ibidashoboka kuko bari bakinze inzugi zose bitewe nuko batinyaga Abayahudi. Nyamara Yesu yaraje ahagarara hagati yabo. Yababwiye atuje ati “mugire amahoro.” Ariko bagize ubwoba. Nk’uko byari byaragenze mbere yaho, “batekereje ko babonye ikiremwa cy’umwuka.”—Luka 24:36, 37; Matayo 14:25-27.
Kugira ngo Yesu abafashe kubona ko batari babonekewe cyangwa ko batari babonye baringa, ahubwo ko yari afite umubiri, yaberetse ibiganza bye n’ibirenge bye maze arababwira ati “ni iki gitumye muhagarika umutima, kandi ni iki gituma mushidikanya mu mitima yanyu? Murebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye; munkoreho mwumve kandi murebe, kuko ikiremwa cy’umwuka kitagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mubona mfite” (Luka 24:36-39). Basazwe n’ibyishimo kandi baratangara cyane, ariko mu rugero runaka bari bagishidikanya.
Yesu yongeye kubafasha kubona ko ari we koko maze arababaza ati “hari icyo kurya mufite hano?” Yafashe igice cy’ifi yokeje maze arayirya. Hanyuma yaravuze ati “aya ni yo magambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, ko ibintu byose byanditswe kuri jye mu mategeko ya Mose n’abahanuzi no muri za Zaburi bigomba gusohora.”—Nk’uko Yesu yari yafashije Kiliyofasi na mugenzi we gusobanukirwa Ibyanditswe, yanafashije abari bateraniye aho bose, arababwira ati “uko ni ko byanditswe ko Kristo yagombaga kubabazwa maze ku munsi wa gatatu akazurwa mu bapfuye, kandi ko bishingiye ku izina rye abantu bo mu mahanga yose, uhereye i Yerusalemu, bari kubwirizwa ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha. Muzaba abagabo bo guhamya ibyo.”—Luka 24:46-48.
Icyo gihe intumwa Tomasi ntiyari ahari. Mu minsi yakurikiyeho, abandi bamubwiye bishimye bati “twabonye Umwami!” Ariko arababwira ati “nintabona aho bamuteye imisumari mu biganza kandi ngo nshyire urutoki rwanjye aho bateye imisumari, ngo nshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera rwose.”—Yohana 20:25.
Hashize iminsi umunani nyuma yaho, nanone abigishwa bari bateraniye hamwe inzugi zifunze ariko noneho na Tomasi yari ahari. Yesu yaraje ahagarara hagati yabo afite umubiri arabasuhuza ati “mugire amahoro.” Hanyuma abwira Tomasi ati “shyira urutoki rwawe hano, kandi urebe ibiganza byanjye, uzane n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye maze ureke gushidikanya, ahubwo wizere.” Tomasi aramusubiza ati “Mwami wanjye, Mana yanjye” (Yohana 20:26-28)! Koko rero ntiyari agishidikanya ko Yesu yari muzima, ahagarariye Yehova Imana.
Hanyuma Yesu yaramubwiye ati “wijejwe n’uko umbonye? Hahirwa abizera batabonye.”—Yohana 20:29.