Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 115

Pasika ya nyuma Yesu yijihije yari yegereje

Pasika ya nyuma Yesu yijihije yari yegereje

MATAYO 26:1-5, 14-19 MARIKO 14:1, 2, 10-16 LUKA 22:1-13

  • YUDA ISIKARIYOTA BAMUHA AMAFARANGA KUGIRA NGO AGAMBANIRE YESU

  • INTUMWA EBYIRI ZITEGURA PASIKA

Yesu yari arangije kwigishiriza intumwa ze enye ku musozi w’Imyelayo kandi yari yashubije ibibazo bari bamubajije ku birebana n’igihe kizaza cyo kuhaba kwe n’imperuka y’isi.

Ku itariki ya 11 Nisani yari yakoze ibintu byinshi. Birashoboka ko igihe yari asubiye i Betaniya kurara yo, ari bwo yabwiye intumwa ze ati “muzi ko hasigaye iminsi ibiri ngo pasika ibe, kandi Umwana w’umuntu azatangwa amanikwe.”​—Matayo 26:2.

Uko bigaragara, bukeye bwaho kuwa gatatu, Yesu yiriranywe n’intumwa ze bari ahantu hatuje. Kuwa kabiri yari yacyashye abayobozi b’idini kandi abashyira ahabona. Bashakaga kumwica. Ni yo mpamvu ku itariki ya 12 Nisani atagiye aho abantu bari kugira ngo hatagira ikintu kimubuza kwizihiza Pasika ari kumwe n’intumwa ze ku mugoroba wari gukurikiraho izuba rirenze, kuko ari bwo umunsi wo ku ya 14 Nisani watangiraga.

Icyakora mbere y’uko Pasika iba, abakuru b’abatambyi n’abakuru ba rubanda bo ntibari batuje. Bari bateraniye mu rugo rw’umutambyi mukuru Kayafa. Bahakoraga iki? Bari barakajwe n’uko Yesu yari yabashyize ahabona. Barimo bagambana, “bajya inama yo gufata Yesu bakoresheje amayeri maze bakamwica.” Ariko se bari kumufata bate kandi ryari? Baravuze bati “ntibizakorwe mu minsi mikuru, kugira ngo bidateza imivurungano mu bantu” (Matayo 26:4, 5). Bari bafite ubwoba kubera ko Yesu yashimwaga n’abantu benshi.

Hagati aho, hari umuntu waje gusura abayobozi b’amadini. Batangajwe no kubona ari umwe mu ntumwa za Yesu witwaga Yuda Isikariyota. Satani yari yamushyizemo igitekerezo cyo kugambanira Shebuja! Yuda yarababajije ati “muzampa iki ngo mbereke uko mwamufata” (Matayo 26:15)? Ibyo byarabashimishije, maze “bamwemerera kumuha amafaranga” (Luka 22:5). Angahe? Bamwemereye kumuha ibiceri by’ifeza 30. Birashishikaje kumenya ko igiciro cy’umugaragu cyari shekeli 30 (Kuva 21:32). Bityo, abo bayobozi b’idini basuzuguye Yesu, bagaragaza ko ari uw’agaciro gake cyane. Yuda yatangiye “gushaka uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza nta bantu benshi bahari.”​—Luka 22:6.

Umunsi wo ku ya 13 Nisani watangiye kuwa gatatu izuba rirenze, kandi iryo ryari ijoro rya gatandatu ari na ryo rya nyuma Yesu yari agiye kumara i Betaniya. Ku munsi wakurikiyeho, bagombaga gukora imyiteguro ya nyuma yo kwizihiza Pasika. Bagombaga gushaka umwana w’intama kugira ngo yicwe kandi yotswe nyuma y’uko itariki ya 14 Nisani itangira. Ni hehe bari gusangirira ibya Pasika, kandi se ni nde wari kubitegura? Yesu ntiyari yatanze ibisobanuro byose. Bityo, Yuda ntiyashoboraga kubibwira abakuru b’abatambyi.

Birashoboka ko igihe Yesu yari i Betaniya kuwa kane nyuma ya saa sita, ari bwo yohereje Petero na Yohana, akababwira ati “nimugende mudutegurire ibya pasika turi burye.” Baramubajije bati “ni hehe ushaka ko tuyitegurira?” Yesu yarababwiye ati “nimugera mu mugi murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire, mwinjire mu nzu yinjiramo. Hanyuma mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ati “icyumba cy’abashyitsi ndi busangiriremo pasika n’abigishwa banjye kiri he?” ’ Uwo muntu arabereka icyumba kinini cyo hejuru kirimo ibyangombwa byose; aho abe ari ho mudutegurira ibya pasika.”​—Luka 22:8-​12.

Nta gushidikanya ko uwo nyir’urugo na we yari umwigishwa wa Yesu. Ashobora kuba yari yiteze ko Yesu yari bumusabe inzu ye kugira ngo ayikoreshe kuri uwo munsi mukuru. Igihe izo ntumwa ebyiri zageraga i Yerusalemu, zasanze bimeze nk’uko Yesu yari yazibwiye. Bityo basanze umwana w’intama n’ibindi bintu bari gukenera ku ifunguro rya Pasika biteguwe, ku buryo byari kuba bihagije ku bantu 13, ni ukuvuga Yesu n’intumwa ze 12.