Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 59

Umwana w’umuntu ni nde?

Umwana w’umuntu ni nde?

MATAYO 16:13-27 MARIKO 8:22-38 LUKA 9:18-26

  • YESU AKIZA UMUGABO UTABONA

  • PETERO AHABWA IMFUNGUZO Z’UBWAMI

  • YESU AHANURA IBY’URUPFU RWE N’UMUZUKO WE

Yesu n’abigishwa be bageze i Betsayida, maze abantu bamuzanira umugabo utarabonaga, baramwinginga ngo amukoreho amukize.

Yesu yafashe uwo mugabo ukuboko amujyana hanze y’umudugudu. Amaze kumucira uducandwe ku maso, yaramubajije ati “hari icyo ubona?” Uwo mugabo yaramushubije ati “ndabona abantu, kuko mbona ibintu bimeze nk’ibiti ariko bikaba bigenda” (Mariko 8:23, 24). Yesu yarambitse ibiganza ku maso y’uwo mugabo nuko aramuhumura, ku buryo noneho yarebaga neza. Hanyuma, Yesu yaramusezereye ngo atahe, ariko amutegeka kutinjira mu mudugudu.

Hanyuma Yesu n’abigishwa be berekeje mu majyaruguru mu karere ka Kayisariya ya Filipo. Rwari urugendo rurerure rwo kuzamuka ibirometero 40. Uwo mudugudu uri ku butumburuke bwa metero 350, kandi umusozi wa Herumoni utwikiriwe n’urubura uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwawo. Urwo rugendo rushobora kuba rwaramaze iminsi ibiri.

Bakiri mu nzira, Yesu yagiye ahantu hiherereye kugira ngo asenge. Hari hasigaye nk’amezi icyenda cyangwa icumi ngo apfe, kandi yari ahangayikishijwe n’abigishwa be. Hari benshi bari bararetse kumukurikira, kandi uko bigaragara n’abandi bari mu rujijo cyangwa se baramanjiriwe. Bashobora kuba baribazaga impamvu yanze ko abantu bamugira umwami n’impamvu yanze gutanga ikimenyetso kigaragaza uwo mu by’ukuri yari we.

Igihe intumwa zasangaga Yesu aho yasengeraga, yarazibajije ati “abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?” Baramusubiza bati “bamwe bavuga ko ari Yohana Umubatiza, abandi ngo ni Eliya, abandi na bo ngo ni Yeremiya cyangwa umwe mu bahanuzi.” Koko rero, abantu batekerezaga ko Yesu yari umwe muri abo bagabo wari warazutse. Yesu yashatse kumenya icyo abigishwa be batekerezaga maze arababaza ati “none se mwebwe muvuga ko ndi nde?” Simoni Petero aramusubiza ati “uri Kristo, Umwana w’Imana nzima.”​—Matayo 16:13-16.

Yesu yabwiye Petero ko yashoboraga kwishimira ko Imana yari yabimuhishuriye maze yongeraho ati “ndakubwira ko uri Petero, kandi kuri uru rutare ni ho nzubaka itorero ryanjye, kandi amarembo y’imva ntazariganza.” Yesu yashakaga kuvuga ko we ubwe yari kubaka itorero kandi ko n’imva itari guherana abari kuba barigize iyo bakomeza kuba indahemuka igihe bari bakiri ku isi. Yasezeranyije Petero ati “nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru.”​—Matayo 16:18, 19.

Yesu ntiyari ahaye Petero umwanya wo kuba umukuru w’izindi ntumwa, kandi nta nubwo yari amugize urufatiro itorero ryari kubakwaho. Yesu ni we Rutare itorero ryari kubakwaho (1 Abakorinto 3:11; Abefeso 2:20). Icyakora Petero yari guhabwa imfunguzo eshatu. Yari guhabwa inshingano ihebuje yo guha amatsinda anyuranye uburyo bwo kwinjira mu Bwami bwo mu ijuru.

Petero yari gukoresha urufunguzo rwa mbere kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, yereka Abayahudi bihannye hamwe n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi icyo bagombaga gukora kugira ngo bazabone agakiza. Yari gukoresha urwa kabiri aha Abasamariya bizeraga, uburyo bwo kwinjira mu Bwami bw’Imana. Hanyuma mu mwaka wa 36, Petero yari gukoresha urufunguzo rwa gatatu aha Abanyamahanga batakebwe, urugero nka Koruneliyo n’abandi, uburyo bwo kwinjira mu Bwami bw’Imana.​—Ibyakozwe 2:37, 38; 8:14-17; 10:44-48.

Igihe Yesu yabwiraga intumwa ze ukuntu yari kubabarizwa i Yerusalemu kandi akicirwayo, zumvise zicitse intege. Kubera ko Petero atari asobanukiwe ko Yesu yari kuzazurirwa ubuzima bwo mu ijuru, yamushyize ku ruhande maze atangira kumucyaha ati “ibabarire Mwami; ibyo ntibizigera bikubaho.” Ariko Yesu yateye Petero umugongo aramubwira ati “jya inyuma yanjye Satani! Umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu.”​—Matayo 16:22, 23.

Icyo gihe noneho Yesu yahamagaye n’abandi bantu abasobanurira ko kuba umwigishwa we ari ibintu bitoroshye. Yarababwiye ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire, kuko ushaka kurokora ubugingo bwe azabubura, ariko umuntu wese uhara ubugingo bwe ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, ni we uzabukiza.”​—Mariko 8:34, 35.

Koko rero, abigishwa ba Yesu bagomba kugira ubutwari no kwigomwa kugira ngo bemerwe na we. Yesu yaravuze ati “umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye no kwizera amagambo yanjye mu bantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abanyabyaha, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera ubwo azaba aje mu ikuzo rya Se, ari kumwe n’abamarayika bera” (Mariko 8:38). Ni ko bizamera Yesu naza; “azitura umuntu wese ibihwanye n’imyifatire ye.”​—Matayo 16:27.