IGICE CYA 41
Ni nde wamuhaga imbaraga zo gukora ibitangaza?
MATAYO 12:22-32 MARIKO 3:19-30 LUKA 8:1-3
-
YESU ATANGIRA URUGENDO RWA KABIRI RWO KUBWIRIZA
-
YIRUKANA ABADAYIMONI KANDI AKABURIRA ABANTU IBIHERERANYE N’ICYAHA KITABABARIRWA
Yesu amaze igihe gito avuze ibihereranye no kugaragaza imbabazi ari mu rugo rw’Umufarisayo witwaga Simoni, yatangiye urundi rugendo rwo kubwiriza i Galilaya. Uwo wari umwaka wa kabiri w’umurimo we, kandi ntiyari wenyine. Yari kumwe n’intumwa ze 12, hamwe n’abagore bamwe yari “yarakijije imyuka mibi n’indwara” (Luka 8:2). Bamwe muri bo ni Mariya Magadalena, Suzana, na Yowana wari ufite umugabo wari umusirikare mukuru w’Umwami Herode Antipa.
Abantu bamaze kumenya ibya Yesu ari benshi, impaka zagibwaga ku bihereranye n’umurimo we zarushagaho kwiyongera. Ibyo byagaragaye neza igihe bazaniraga Yesu umuntu wari waratewe n’umudayimoni, ari impumyi n’ikiragi maze Yesu akamukiza. Umudayimoni amaze kuva muri uwo muntu, yararebye kandi aravuga. Ibyo byatumye abantu benshi batangara cyane, maze baravuga bati “mbese aho uyu ntiyaba ari we Mwene Dawidi?”—Matayo 12:23.
Abantu benshi bakikije inzu Yesu yarimo ku buryo we n’abigishwa be batashoboye no kugira icyo barya. Icyakora si ko bose batekerezaga ko Yesu ari “Mwene Dawidi” wasezeranyijwe. Hari abanditsi n’Abafarisayo baturutse i Yerusalemu, ariko batazanywe no kumva inyigisho za Yesu cyangwa kumushyigikira. Babwiraga abantu ko “afite Belizebuli,” bityo akaba yarakoranaga “n’umutware w’abadayimoni” (Mariko 3:22). Igihe bene wabo wa Yesu bumvaga iby’uwo muvurungano, baje gufata Yesu. Kubera iki?
Icyo gihe abavandimwe ba Yesu bari bataremera ko ari Umwana w’Imana (Yohana 7:5). Yesu bavugaga ko yateje uwo muvurungano yari atandukanye na Yesu bari bazi bakuranye i Nazareti. Batekereje ko hari ikibazo cyatumye ubwenge bwe budakora neza maze baravuga bati “yataye umutwe.”—Mariko 3:21.
Ariko se ibyo yakoraga byagaragazaga iki? Yesu yari amaze gukiza umuntu wari waratewe n’umudayimoni, akaba yararebaga kandi akavuga. Nta muntu washoboraga kubihakana. Ku bw’ibyo, abanditsi n’Abafarisayo bagerageje gutesha Yesu agaciro bamurega ibinyoma bati “uyu muntu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni uretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.”—Yesu yamenye ibyo abanditsi n’Abafarisayo batekerezaga arababwira ati “ubwami bwose bwicamo ibice bukirwanya buba bugiye kurimbuka, kandi umugi wose cyangwa inzu yose yicamo ibice ikirwanya, ntizagumaho. Mu buryo nk’ubwo, niba Satani yirukana Satani, ubwo aba yiciyemo ibice akirwanya; none se ubwami bwe bwagumaho bute?”—Matayo 12:25, 26.
Mbega ukuri gushyize mu gaciro! Abafarisayo bari bazi Abayahudi bamwe birukanaga abadayimoni (Ibyakozwe 19:13). Ni yo mpamvu Yesu yababajije ati “niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, mwebwe abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma bazabacira urubanza. Ariko niba ari umwuka w’Imana umpa kwirukana abadayimoni, ubwami bw’Imana bwabaguye gitumo rwose.”—Matayo 12:27, 28.
Kugira ngo Yesu agaragaze ko kuba yarirukanaga abadayimoni cyari ikimenyetso cy’uko afite imbaraga ziruta iza Satani, yabahaye urugero arababaza ati “umuntu yabasha ate kwigabiza inzu y’umuntu w’umunyambaraga akanyaga ibintu bye, atabanje kumuboha? Ubwo ni bwo yasahura inzu ye. Utari ku ruhande rwanjye aba andwanya, kandi uwo tudateranyiriza hamwe aranyanyagiza” (Matayo 12:29, 30). Mu by’ukuri, abanditsi n’Abafarisayo barwanyaga Yesu, bakagaragaza ko bari abakozi ba Satani. Batatanyaga abantu babajyana kure y’Umwana w’Imana wari ushyigikiwe na Yehova.
Yesu yaburiye abo bakozi ba Satani bamurwanyaga ati “ndababwira ukuri ko abantu bazababarirwa ibintu byose, uko ibyaha bakoze hamwe n’ibyaha byo gutuka Imana bakoze bayituka byaba bingana kose. Ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazababarirwa kugeza iteka ryose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose” (Mariko 3:28, 29). Tekereza icyo ibyo byasobanuraga kuri abo bantu bitiriraga Satani ibintu byakozwe mu buryo bugaragara n’umwuka wera w’Imana!