Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 42

Yesu acyaha Abafarisayo

Yesu acyaha Abafarisayo

MATAYO 12:33-50 MARIKO 3:31-35 LUKA 8:19-21

  • YESU AVUGA ‘IKIMENYETSO CYA YONA’

  • AFITANYE N’ABIGISHWA BE UBUCUTI BUKOMEYE KURUSHA ABO MU MURYANGO

Igihe abanditsi n’Abafarisayo bahakanaga ko Yesu yirukanaga abadayimoni akoresheje imbaraga z’Imana, bishyiraga mu kaga ko gutuka umwuka wera. None se ubwo hagati y’Imana na Satani, bari kujya ku ruhande rwa nde? Yesu yaravuze ati “igiti cyanyu nikiba cyiza imbuto zacyo zizaba nziza, kandi igiti cyanyu nikiba kibi n’imbuto zacyo zizaba mbi, kuko igiti kimenyekanira ku mbuto zacyo.”​—Matayo 12:33.

Kuvuga ko Yesu yakoraga imirimo myiza yirukana abadayimoni akoresheje imbaraga za Satani, byari ubupfapfa. Nk’uko Yesu yabisobanuye mu Kibwiriza cyo ku Musozi, iyo imbuto ari nziza igiti na cyo kiba ari cyiza, atari kibi. None se imbuto Abafarisayo beraga, bashinja Yesu ibirego bidafite ishingiro zagaragazaga iki? Zagaragazaga ko bari babi. Yesu yarababwiye ati “mwa rubyaro rw’impiri mwe, mwavuga ibyiza mute kandi muri babi? Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga.”​—Matayo 7:16, 17; 12:34.

Koko rero amagambo tuvuga agaragaza ibiri mu mitima yacu kandi ni byo bizadushinja. Ku bw’ibyo Yesu yaravuze ati “ndababwira ko ijambo ryose ritagira umumaro abantu bavuga bazaribazwa ku Munsi w’Urubanza, kuko amagambo yawe ari yo azatuma ubarwaho gukiranuka, kandi ni yo azatuma ucirwaho iteka.”​—Matayo 12:36, 37.

Nubwo Yesu yakoraga imirimo myinshi ikomeye, abanditsi n’Abafarisayo baramubwiye bati “Mwigisha, turashaka ko utwereka ikimenyetso.” Baba baramwiboneye akora ibitangaza cyangwa bataramubonye, hari ibimenyetso bifatika biboneye bigaragaza ibyo yakoraga. Ni yo mpamvu Yesu yashoboraga kubwira abo bayobozi b’Abayahudi ati “abantu b’iki gihe kibi cy’ubusambanyi bakomeza gushaka ikimenyetso, ariko nta kimenyetso bazabona keretse ikimenyetso cy’umuhanuzi Yona.”​—Matayo 12:38, 39.

Yesu yahise abasobanurira icyo yashakaga kuvuga agira ati “nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi runini, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara mu nda y’isi iminsi itatu n’amajoro atatu.” Yona yamizwe n’igifi kinini, ariko nyuma yaho yasohotse mu nda yacyo ari nk’aho azutse. Bityo, Yesu yari arimo ahanura ko yari kuzapfa maze ku munsi wa gatatu akazuka. Igihe ibyo byabaga nyuma yaho, abo bayobozi b’Abayahudi banze kwemera ‘ikimenyetso cya Yona,’ banga kwihana ngo bahinduke (Matayo 27:63-​66; 28:12-​15). Ibinyuranye n’ibyo, Yona amaze kubwiriza “abantu b’i Nineve,” barihannye. Bityo, baciragaho iteka abo mu gihe cya Yesu. Nanone Yesu yavuze ko urugero rw’umwamikazi w’i Sheba na rwo rwari kuzabashinja. Yifuzaga kumva ubwenge bwa Salomo kandi yatangajwe n’ibyo yumvise. Yesu yaravuze ati “ariko dore uruta Salomo ari hano.”​—Matayo 12:40-​42.

Yesu yahuje imimerere abantu bo mu gihe cye barimo n’iy’umuntu wirukanywemo imyuka mibi (Matayo 12:45). Kubera ko uwo muntu atazibishije icyo cyuho ibintu byiza, imyuka mibi yagarutse izanye indi myuka irindwi yari mibi kurushaho iramwigarurira. Mu buryo nk’ubwo, ishyanga rya Isirayeli ryari ryarejejwe kandi riravugururwa, nk’uko wa muntu yari yarirukanywemo imyuka mibi. Ariko kandi iryo shyanga ryanze abahanuzi b’Imana, bigeza n’aho ryanga uwari ufite umwuka w’Imana mu buryo bugaragara, ari we Yesu. Ibyo bigaragaza ko imimerere y’iryo shyanga yari yarabaye mibi cyane kurusha iyo ryarimo rigitangira.

Igihe Yesu yari akivuga, nyina na bene se baraje bahagarara hafi y’aho abantu bari bari. Abantu bari bicaye iruhande rwe baramubwiye bati “dore nyoko na bene nyoko bahagaze hanze barashaka ko mubonana.” Hanyuma Yesu yagaragaje ukuntu yari afitanye ubucuti bukomeye n’abigishwa be, mu by’ukuri bakaba bari bameze nk’abavandimwe be, bashiki be na ba nyina. Yarambuye ikiganza yerekeza ku bigishwa be aravuga ati “mama na bene mama ni aba bumva ijambo ry’Imana bakarishyira mu bikorwa” (Luka 8:20, 21). Bityo, yagaragaje ko nubwo imirunga yamuhuzaga na bene wabo yari iy’agaciro, ubucuti yari afitanye n’abigishwa be ari bwo bwari ubw’agaciro cyane kurushaho. Kugirana ubucuti nk’ubwo n’abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka biraduhumuriza rwose, cyane cyane iyo abandi bashidikanya cyangwa banenga imirimo myiza dukora.