Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 95

Yigisha ibyo gutana no gukunda abana

Yigisha ibyo gutana no gukunda abana

MATAYO 19:1-15 MARIKO 10:1-16 LUKA 18:15-17

  • YESU AGARAGAZA UKO IMANA IBONA IBYO GUTANA

  • IMPANO Y’UBUSERIBATERI

  • TUGOMBA KUMERA NK’ABANA BATO

Yesu n’abigishwa be bavuye muri Galilaya, bambuka uruzi rwa Yorodani maze banyura mu nzira yambukiranyaga intara ya Pereya mu majyepfo. Ubwo Yesu yaherukaga i Pereya, yabwiye Abafarisayo uko Imana ibona ibyo gutana kw’abashakanye (Luka 16:18). None bongeye kubaza Yesu icyo kibazo bamugerageza.

Mose yanditse ko umugabo ashobora gusenda umugore we bitewe n’uko “yamubonyeho ikintu kidakwiriye” (Gutegeka kwa Kabiri 24:1). Abantu bari bafite ibitekerezo bitandukanye ku birebana n’impamvu zemewe zo gutana. Hari abatekerezaga ko hakubiyemo n’udukosa duto duto. Ni yo mpamvu Abafarisayo bamubajije bati “mbese amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we ku mpamvu iyo ari yo yose?”​—Matayo 19:3.

Aho kugira ngo Yesu asubize yishingikirije ku bitekerezo by’abantu, yasubizanyije ubuhanga agaragaza uko Imana ibona ishyingiranwa. Yarababajije ati “mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze akavuga ati ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe’? Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Matayo 19:4-6). Igihe Imana yashyingiraga Adamu na Eva, ntiyateganyaga ko ishyingiranwa ryabo ryashoboraga guseswa.

Abafarisayo bagishije Yesu impaka bamubaza bati “none se kuki Mose yategetse ko umugabo aha umugore we icyemezo cyo kumusenda, agatana na we” (Matayo 19:7)? Yesu yarababwiye ati “Mose yabitewe n’uko imitima yanyu inangiye, abemerera gutana n’abagore banyu. Ariko kuva mu ntangiriro si uko byari bimeze” (Matayo 19:8). “Mu ntangiriro” si mu gihe cya Mose, ahubwo ni igihe Imana yatangizaga ishyingirwa muri Edeni.

Hanyuma Yesu yagaragaje ukuri kw’ingenzi, ati “ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana [mu kigiriki ni por·neiʹa], akarongora undi, aba asambanye” (Matayo 19:9). Ubusambanyi ni yo mpamvu yonyine yo gutana yemewe n’Ibyanditswe.

Abigishwa babyumvise baravuze bati “niba iby’umugabo n’umugore ari uko bimeze, gushaka si byiza” (Matayo 19:10). Biragaragara rero ko umuntu wese utekereza gushaka yagombye no kuzirikana ko abashyingiranwa bagomba kubana akaramata!

Naho ku birebana n’ubuseribateri, Yesu yavuze ko hari abavutse ari inkone, bityo bakaba badashobora gushaka. Hari n’abagizwe inkone n’abantu, bakaba badashobora gukora imibonano mpuzabitsina. Hakaba n’abakumira icyifuzo cyo kugirana imibonano mpuzabitsina. Igituma babigenza batyo, ni ukugira ngo bite ku by’Ubwami mu buryo bwuzuye. Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “ushaka kwemera ubwo buzima [bw’ubuseribateri] nabwemere.”​—Matayo 19:12.

Nuko abantu batangira kuzanira Yesu abana bato, ariko abigishwa be barababuza, bikaba bishoboka ko batashakaga ko batesha Yesu umutwe. Ariko Yesu abibonye ararakara, arababwira ati “nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo. Ndababwira ukuri ko umuntu wese utakira ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.”​—Mariko 10:14, 15; Luka 18:15.

Mbega isomo ryiza! Kugira ngo tuzabone Ubwami bw’Imana, tugomba kuba nk’abana bato, tukaba abantu bicisha bugufi kandi bemera kwigishwa. Hanyuma Yesu yagaragaje ko akunda abana bato abaterura kandi akabaha umugisha. Nanone agaragariza urukundo rurangwa n’ubwuzu abantu bose ‘bakira ubwami bw’Imana nk’umwana muto.’​—Luka 18:17.