Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

GUTANGIZA IKIGANIRO

ISOMO RYA 4

Kwicisha bugufi

Kwicisha bugufi

Ihame: “Mujye mwicisha bugufi mutekereze ko abandi babaruta.”​—Fili 2:3.

Ibyo Pawulo yakoze

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome mu Byakozwe 26:2, 3, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1.    Ni gute Pawulo yagaragaje ko yicishaga bugufi, igihe yavuganaga n’Umwami Agiripa?

  2.   Ni mu buhe buryo Pawulo yibandaga kuri Yehova n’Ibyanditswe aho gushyira imbere ibitekerezo bye?​—Reba mu Byakozwe 26:22.

Ni iki twakwigira kuri Pawulo?

2. Iyo tuganirije abantu twicishije bugufi kandi tububashye bituma bishimira ibyo tubabwira.

Jya wigana Pawulo

3. Jya wirinda kwiyemera. Irinde kugaragaza ko uwo muganira nta cyo azi ahubwo ko ari wowe uzi ibintu byose. Jya umuvugisha umwubashye.

4. Garagaza neza ko ibyo wigisha bishingiye kuri Bibiliya. Bibiliya irimo amagambo ashobora guhindura abantu. Ubwo rero iyo tuyikoresha tuba tubafasha kugira ukwizera gukomeye, gushingiye ku bintu bifatika.

5. Komeza kwitonda. Ntukarwane no gukomeza kwerekana ko ibyo uvuga ari ukuri. Jya wirinda kujya impaka. Jya wicisha bugufi ukomeze gutuza kandi umenye igihe gikwiriye cyo kugenda (Imig 17:14; Tito 3:2). Gusubizanya ubwitonzi bishobora kuzatuma uwo ubwiriza yakira ubutumwa bwiza ikindi gihe.