Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 1

Iyambaze Imana kugira ngo ugire ibyishimo mu ishyingiranwa ryawe

Iyambaze Imana kugira ngo ugire ibyishimo mu ishyingiranwa ryawe

“Kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore.”​—Matayo 19:4

Yehova * Imana ni we watangije ishyingiranwa. Bibiliya itubwira ko yaremye umugore wa mbere maze ‘imuzanira’ umugabo. Adamu yarishimye cyane maze aravuga ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye” (Intangiriro 2:22, 23). Yehova aracyashaka ko abashakanye babana bishimye.

Iyo ushatse, ushobora gutekereza ko ibintu byose bizaba bitunganye. Ariko ubundi tuvugishije ukuri, nubwo umugabo n’umugore baba bakundana by’ukuri, na bo bahura n’ibibazo (1 Abakorinto 7:28). Muri aka gatabo, uzabonamo amahame yo muri Bibiliya ashobora gutuma ugira ibyishimo mu ishyingiranwa ryawe no mu muryango wawe uramutse uyashyize mu bikorwa.​—Zaburi 19:8-11.

1 EMERA INSHINGANO YEHOVA YAGUHAYE

ICYO BIBILIYA IVUGA: Umugabo ni umutware w’umuryango.​—Abefeso 5:23.

Niba uri umugabo, Yehova yiteze ko wita ku mugore wawe mu buryo burangwa n’ubwuzu (1 Petero 3:7). Yaramuremye kugira ngo akubere icyuzuzo, kandi ashaka ko umwubaha kandi ukamukunda (Intangiriro 2:18). Ugomba gukunda umugore wawe cyane ku buryo wifuza gushyira inyungu ze imbere y’izawe.​—Abefeso 5:25-29.

Niba uri umugore, Yehova yiteze ko wubaha umugabo wawe cyane kandi ukamufasha gusohoza inshingano ye (1 Abakorinto 11:3; Abefeso 5:33). Ujye ushyigikira imyanzuro yafashe kandi ufatanye na we ubigiranye umutima wawe wose (Abakolosayi 3:18). Nubigenza utyo, umugabo wawe ndetse na Yehova bazabona ko uri mwiza.​—1 Petero 3:1-6.

ICYO WAKORA:

  • Baza uwo mwashakanye icyo wakora kugira ngo urusheho kuba umugabo mwiza cyangwa umugore mwiza. Tega amatwi witonze, kandi ukore uko ushoboye kose kugira ngo ugire ibyo unonosora

  • Jya wihangana. Kwitoza uko buri wese yashimisha mugenzi we, bizafata igihe

2 JYA WITA BY’UKURI KU BYIYUMVO BYA MUGENZI WAWE

ICYO BIBILIYA IVUGA: Ugomba kwita ku nyungu z’uwo mwashakanye (Abafilipi 2:3, 4). Jya ubona ko uwo mwashakanye ari uw’agaciro kenshi, wibuka ko Yehova asaba abagaragu be ‘kuba abagwaneza ku bantu bose’ (2 Timoteyo 2:24). “Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota, ariko ururimi rw’abanyabwenge rurakiza.” Bityo rero, ujye utoranya amagambo uvuga ubyitondeye (Imigani 12:18). Umwuka wa Yehova uzagufasha kurangwa n’ubugwaneza n’urukundo mu byo uvuga.​—Abagalatiya 5:22, 23; Abakolosayi 4:6.

ICYO WAKORA:

  • Mbere yo kuganira n’uwo mwashakanye ku bibazo bikomeye, senga usaba ubufasha kugira ngo ukomeze gutuza kandi ukomeze kubona ibintu mu buryo bwagutse

  • Tekereza neza ibyo uri buvuge n’uko uri bubivuge

3 MUJYE MUFATANYA GUTEKEREZA

ICYO BIBILIYA IVUGA: Iyo ushatse uba ubaye “umubiri umwe” n’uwo mwashakanye (Matayo 19:5). Ariko muba mukiri abantu babiri kandi mushobora kugira ibitekerezo bitandukanye. Ni yo mpamvu mugomba kwitoza kunga ubumwe mu bitekerezo no mu byiyumvo (Abafilipi 2:2). Kunga ubumwe ni iby’ingenzi mu gihe mufata imyanzuro. Bibiliya igira iti “iyo abantu bagiye inama imigambi yabo irakomezwa” (Imigani 20:18). Mujye mureka amahame yo muri Bibiliya abayobore mu gihe mufata imyanzuro ikomeye.​—Imigani 8:32, 33.

ICYO WAKORA:

  • Jya ubwira uwo mwashakanye uko wumva umerewe; ntukamuhe amakuru gusa cyangwa ibitekerezo

  • Jya ujya inama n’uwo mwashakanye mbere yo gufata umwanzuro

^ par. 4 Yehova ni izina ry’Imana nk’uko Bibiliya ibigaragaza.