IGICE CYA 14
Wagaragaza ute ko ubera Yehova indahemuka?
Jya ukora ibyo Imana ishaka. 1 Petero 5:6-9
Jya wirinda kwifatanya mu migenzo n’ibikorwa Bibiliya iciraho iteka. Icyakora kubyirinda bisaba ubutwari.
Ntukivange muri politiki kuko idashyigikira Yehova n’Ubwami bwe.
Matayo 7:24, 25
Hitamo neza, utege Imana amatwi.Jya wifatanya n’Abahamya ba Yehova, bazagufasha kwegera Imana.
Komeza kwiga ibyerekeye Imana kandi wumvire amategeko yayo.
Iyo umaze kugira ukwizera gukomeye, uba ushobora kwegurira Yehova ubuzima bwawe maze ukabatizwa.—Matayo 28:19.
Jya utega Imana amatwi. Jya usoma Bibiliya kandi usabe Abahamya ba Yehova bagufashe kuyisobanukirwa, hanyuma ushyire mu bikorwa ibyo wiga. Nubigenza utyo, uzabaho iteka ryose.—Zaburi 37:29.