Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 10

Yesu arusha abadayimoni imbaraga

Yesu arusha abadayimoni imbaraga

MBESE, uracyibuka impamvu yatumye umwe mu bamarayika b’Imana ahinduka Satani?— Ni ukubera ko yifuje gusengwa, bituma asuzugura Imana. Mbese, hari abandi bamarayika bakurikiye Satani?— Yee, barahari. Bibiliya ibita ‘abamarayika ba Satani,’ cyangwa abadayimoni.—Ibyahishuwe 12:9.

Mbese, abo bamarayika babi, cyangwa se abadayimoni, baba bemera ko Imana ibaho?— Bibiliya ivuga ko ‘abadayimoni bazi ko Imana ibaho’ (Yakobo 2:19). Icyakora, ubu bafite ubwoba bwinshi cyane kubera ko bazi ko Imana iri hafi kubahana ibahora ibintu bibi bakoze. Ibyo bintu bibi bakoze ni ibihe?—

Bibiliya ivuga ko abo bamarayika bavuye aho bari bakwiriye kuba mu ijuru, maze bakigira abantu, bakaza kuba hano ku isi. Ibyo babikoze bashaka kugirana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa beza bo ku isi (Itangiriro 6:1, 2; Yuda 6). Waba uzi imibonano mpuzabitsina icyo ari cyo?—

Imibonano mpuzabitsina iba iyo umugabo n’umugore baryamanye mu buryo runaka bwihariye cyane. Nyuma y’aho, akana gashobora gutangira gukurira mu nda ya mama wako. Ariko abamarayika bo ntibemerewe kugirana imibonano mpuzabitsina. Umugabo n’umugore bashyingiranywe ni bo bonyine Imana yemerera kugirana imibonano mpuzabitsina. Bityo akana karamutse kavutse, umugabo hamwe n’umugore we bashobora kukitaho.

Ni ikihe kintu kibi aba bamarayika bakoze?

Igihe abamarayika bafataga imibiri y’abantu maze bakagirana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bo ku isi, babyaye abana. Abo bana bamaze gukura, babaye abantu banini cyane. Bari abagome cyane kandi bagiriraga abandi nabi. Ibyo byatumye Imana iteza umwuzure ukomeye, maze urimbura abo bantu banini hamwe n’abandi bantu babi bose. Ariko kugira ngo Imana irokore abantu bake bakoraga ibyiza, yasabye Nowa kubaka ubwato bunini cyane. Umwigisha Ukomeye yavuze ko tugomba kujya twibuka ibyabaye mu gihe cy’Umwuzure.—Itangiriro 6:3, 4, 13, 14; Luka 17:26, 27.

Waba uzi uko byagendekeye ba bamarayika babi igihe Umwuzure wateraga?— Biyambuye ya mibiri y’abantu, maze bisubirira mu ijuru. Icyakora, uhereye ubwo nta bwo bongeye kuba abamarayika b’Imana. Bahindutse abamarayika ba Satani, ari bo badayimoni. Naho se abana babo, ari bo bantu banini cyane, bo byabagendekeye bite?— Bishwe n’Umwuzure. Uko ni na ko byagendekeye abandi bantu babi bose batumviraga Imana.

Kuki ku isi hari ibibazo byinshi muri iki gihe kuruta uko byari biri kera?

Uhereye igihe Umwuzure wabereye, Imana yabujije abadayimoni kongera kuba nk’abantu. Ariko nubwo tudashobora kubona abadayimoni, baracyagerageza gusunikira abantu gukora ibintu bibi cyane. Ubu basigaye bakora ibintu bibi cyane kurusha ibyo bakoraga kera. Ibyo biterwa n’uko birukanywe mu ijuru, bakajugunywa ku isi.

Waba uzi impamvu tudashobora kubona abadayimoni?— Ni ukubera ko badafite imibiri nk’iyacu. Icyakora, tuzi neza tudashidikanya ko babaho. Bibiliya ivuga ko Satani ‘ayobya abari mu isi bose,’ kandi ko abadayimoni be babimufashamo.—Ibyahishuwe 12:9, 12.

Mbese, Satani n’abadayimoni be bashobora kutuyobya cyangwa kudushuka natwe?— Yee, tutabaye maso natwe badushuka. Icyakora, ibyo ntibigomba kudutera ubwoba. Umwigisha Ukomeye yaravuze ati ‘Satani nta cyo yantwara.’ Nidukomeza kuba incuti z’Imana, izaturinda Satani n’abadayimoni be.—Yohana 14:30.

Tugomba kumenya ibintu bibi abadayimoni baba bashaka kudukoresha. Ngaho nawe tekereza. Ni ibihe bintu bibi abadayimoni bakoze igihe bazaga hano ku isi?— Mbere y’Umwuzure, bagiranye imibonano mpuzabitsina n’abakobwa, ibyo bikaba ari ibintu abamarayika batemerewe gukora. Muri iki gihe, abadayimoni bishimira kubona abantu bica itegeko ry’Imana rirebana n’imibonano mpuzabitsina. Ngaho reka nkubaze aka kabazo: ni bande bonyine bemerewe kugirana imibonano mpuzabitsina?— Yee, ni umugabo n’umugore bashakanye gusa.

Muri iki gihe, hari abana bato b’abahungu hamwe n’abakobwa bajya bagirana imibonano mpuzabitsina. Ibyo ni bibi. Bibiliya igaragaza ko Yehova ari we waremye imyanya ndangagitsina. Yaremye izo ngingo z’umubiri afite umugambi wihariye. Yateganyaga ko zajya zikoreshwa gusa n’umugabo n’umugore bashyingiranywe. Iyo abantu bakoze ibintu Yehova yababujije, abadayimoni barishima. Urugero, abadayimoni bishimira kubona umuhungu akinisha igitsina cy’umukobwa, cyangwa kubona umukobwa akinisha igitsina cy’umuhungu. Twe ntidushaka gushimisha abadayimoni, si byo se?—

Hari ikindi kintu abadayimoni bakunda, ariko Yehova we akacyanga. Waba uzi icyo ari cyo?— Ni urugomo (Zaburi 11:5). Umuntu ugira urugomo ni wa wundi ukunda kurwana no kugirira abandi nabi. Ibuka ko ibyo ari byo ba bana b’abadayimoni bari abantu banini cyane bakoraga.

Nanone abadayimoni bakunda gutera abantu ubwoba. Rimwe na rimwe bajya babeshya ko ari abantu bapfuye. Ndetse bashobora kwigana amajwi y’abantu bapfuye. Muri ubwo buryo, abadayimoni bashuka benshi, bagatuma bemera ko abantu bapfuye bakiriho kandi ko bashobora kuvugisha abazima. Ku bw’ibyo kandi, abadayimoni batuma abantu benshi bemera ko abazimu babaho.

Ku bw’ibyo, tugomba kuba maso kugira ngo Satani n’abadayimoni be batatubeshya natwe. Bibiliya itubwira ko ‘Satani agerageza kwihindura nka marayika mwiza, kandi n’abakozi be na bo ni uko babigenza’ (2 Abakorinto 11:14, 15). Ariko mu by’ukuri, abadayimoni ni babi rwose. Reka turebe uko bashobora kugerageza gutuma natwe tuba babi nka bo.

Mbese, waba uzi aho abantu bitoreza kugira urugomo, kugirana imibonano mpuzabitsina itemewe no gushyikirana n’abadayimoni?— Mbese, ntibabiterwa n’ibintu bareba kuri televiziyo, ibyo babona muri filimi zimwe na zimwe, ibyo basoma mu bitabo bimwe na bimwe, hamwe n’incuti mbi bifatanya na zo ku ishuri? Mbese, ibyo bintu byaba bituma turushaho kuba incuti z’Imana? Cyangwa ahubwo bituma turushaho kuba incuti za Satani n’abadayimoni be?— Ibyo wowe ubitekerezaho iki?

Bishobora kugenda bite turamutse turebye ibikorwa by’urugomo?

Utekereza ko ari nde ushaka ko twumva ibintu bibi cyangwa tukabireba?— Yee, ni Satani n’abadayimoni be. None se, ni iki tugomba gukora?— Ibintu dusoma byose, ibyo twumva byose n’ibyo tureba byose, bigomba kuba ari ibintu bidufitiye akamaro kandi bidufasha gukorera Yehova. Mbese, hari ibindi bintu byiza uzi dushobora gukora?—

Ni ibihe bintu byiza dushobora gukora?

Nidukora ibintu byiza, nta mpamvu tuzaba dufite yo gutinya abadayimoni. Yesu abarusha imbaraga, kandi na bo baramutinya. Umunsi umwe abadayimoni babajije Yesu bataka cyane, bati “uje kuturimbura” (Mariko 1:24)? Mbese, ntituzishima igihe Yesu azarimbura Satani n’abadayimoni be?— Mu gihe tugitegereje ko icyo gihe kigera, dushobora kwizera ko Yesu azaturinda abadayimoni nidukomeza kuba incuti ze n’iza Se wo mu ijuru.

Kugira ngo tumenye icyo tugomba gukora, reka dusome muri 1 Petero 5:8, 9 no muri Yakobo 4:7, 8.