Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 11

Abamarayika b’Imana baradufasha

Abamarayika b’Imana baradufasha

HARI abantu bavuga ko bemera gusa ibintu bashobora kurebesha amaso. Ariko kuvuga gutyo ni ukutagira ubwenge. Hari ibintu byinshi bibaho tutari twabona n’amaso yacu. Mbese, hari na kimwe waba uzi muri ibyo bintu?—

Ngaho tekereza ku mwuka duhumeka. Mbese, ushobora kuwumva?— Ngaho huha ku kiganza cyawe. Mbese, hari icyo wumvise?— Yego rwose. Ariko se, hari ubwo ushobora kubona umwuka?—

Twamaze kuvuga ku biremwa byo mu buryo bw’umwuka tudashobora kubona. Twamaze kubona ko bimwe ari byiza, ibindi bikaba bibi. Ngaho mbwira amazina ya bimwe mu biremwa byo mu buryo bw’umwuka tudashobora kubona.— Yee, hari Yesu, hari n’abamarayika beza. Ariko se, Yehova Imana na we yaba ari umwuka?— Mbese, haba habaho n’abamarayika babi?— Bibiliya ivuga ko babaho. Ngaho mbwira icyo ubaziho.—

Icyo tuzi cyo ni uko abamarayika beza n’abamarayika babi bose baturusha imbaraga. Kubera ko Umwigisha Ukomeye na we yari umumarayika mbere y’uko avukira hano ku isi ari uruhinja, hari ibintu byinshi azi ku bamarayika. Yari yarigeze kubana n’abandi bamarayika mu ijuru. Yesu yari aziranye n’abamarayika benshi cyane. Mbese, abo bamarayika bose bafite amazina?—

Twabonye ko Imana yise inyenyeri amazina. Bityo, dushobora kwizera ko abamarayika na bo bafite amazina. Kandi tuzi ko bashobora kuganira, kuko Bibiliya itubwira ko habaho ‘indimi z’abamarayika’ (1 Abakorinto 13:1). Mbese, utekereza ko ari ibiki abamarayika baganiraho? Mbese bajya batuganiraho twe tuba hano ku isi?—

Tuzi ko abamarayika ba Satani, ari bo badayimoni, bajya bagerageza gutuma dusuzugura Yehova. Ubwo rero, bagomba kuba bajya bavugana ku cyo bakora kugira ngo babigereho. Bashaka ko twaba nka bo kugira ngo natwe Yehova atwange. Mbese, utekereza ko n’abamarayika b’indahemuka na bo bajya batuganiraho?— Yego rwose. Baba biteguye kudufasha. Reka nkubwire uko bamwe mu bamarayika b’Imana bagiye bafasha abantu bakundaga Yehova kandi bakamukorera.

Urugero, hari umuntu witwaga Daniyeli wari utuye mu mujyi witwaga Babuloni. Abenshi mu bari bahatuye, nta bwo bakundaga Yehova. Ndetse hari n’igihe bigeze gushyiraho itegeko ryavugaga ko umuntu wese wari gusenga Yehova Imana, bari kumuhana. Ariko Daniyeli we yanze kureka gusenga Yehova. Waba uzi icyo bakoreye Daniyeli?—

Abantu babi bafashe Daniyeli bamujugunya mu rwobo rwabagamo intare. Daniyeli yari muri urwo rwobo wenyine, akikijwe n’intare nyinshi zishonje. Waba uzi se uko byaje kugenda?— Daniyeli yagize ati “Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y’intare.” Nta cyo zamutwaye! Urabona rero ko abamarayika bashobora gukorera abakozi ba Yehova ibintu bikomeye.—Daniyeli 6:19-23.

Ni iki Imana yakoze kugira ngo ikize Daniyeli intare?

Hari igihe Petero na we yigeze gufungwa. Ibuka ko Petero yari umwe mu ncuti z’Umwigisha Ukomeye, ari we Yesu Kristo. Hari abantu batishimiraga kumva Petero ababwira ko Yesu ari Umwana w’Imana. Abo bantu rero bafashe Petero, baramufunga. Kugira ngo Petero atabacika, bamuhaye abasirikare bo kumurinda. None se, hari uwashoboraga gufasha Petero?—

Petero yari aryamye hagati y’abasirikare babiri, kandi amaboko ye yari azirikishijwe iminyururu. Bibiliya igira iti ‘marayika wa Yehova araza, maze umucyo waka mu cyumba Petero yarimo. Nuko marayika akora kuri Petero, aramukangura ati “byuka vuba”’!

Ni gute umumarayika yafashije Petero kuva muri gereza?

Marayika amaze kuvuga atyo, ya minyururu yari ku maboko ya Petero ihita igwa hasi! Hanyuma, marayika aramubwira ati ‘ifubike, wambare inkweto zawe, maze unkurikire.’ Ba basirikare bari bamurinze bananiwe kubahagarika kubera ko marayika yari ku ruhande rwa Petero. Bamaze kugera ku rugi rukozwe mu byuma, hari ikintu gitangaje cyabaye. Urwo rugi rwahise rwifungura ubwarwo! Uwo mumarayika yabohoye Petero kugira ngo akomeze kubwiriza.—Ibyakozwe 12:3-11.

None se, muri iki gihe natwe abamarayika bashobora kudufasha?— Yego rwose. Ubwo se, ni ukuvuga ko nta na rimwe abantu bazigera batugirira nabi?— Oya, iyo dukoze ibintu bigaragaza ubwenge buke, abamarayika ntibaturinda kugerwaho n’ingorane. Ariko n’iyo tutakora ibintu bigaragaza ubwenge buke, na bwo dushobora kugerwaho n’ingorane. Umurimo w’abamarayika si uwo kuturinda ingorane. Ahubwo, hari undi murimo wihariye Imana yabahaye.

Bibiliya ivuga ko hari umumarayika ubwira abantu aho bari hose ko bagomba gusenga Imana (Ibyahishuwe 14:6, 7). Uwo mumarayika abibabwira ate? Mbese, yaba avugira mu ijuru n’ijwi rirenga ku buryo buri muntu wese yumva?— Oya, ahubwo abigishwa ba Yesu bari hano ku isi ni bo babwira abandi ibyerekeye Imana. Naho abamarayika bo babayobora muri uwo murimo. Abamarayika babafasha kumenya neza abantu bashaka kumenya Imana by’ukuri aho baherereye, kugira ngo babagezeho ubutumwa bwiza. Natwe dushobora gukora uwo murimo wo kubwiriza, kandi abamarayika biteguye kudufasha.

Ariko se, abantu badakunda Imana baramutse baturwanyije, twabigenza dute? Baramutse badufunze se, abamarayika batubohora?— Hari igihe babikora, ariko si ko bigenda buri gihe.

Ni iki uyu mumarayika arimo abwira Pawulo?

Igihe kimwe, umwe mu bigishwa ba Yesu witwaga Pawulo yari afungiwe mu bwato, kandi icyo gihe hari umuyaga mwinshi cyane. Ariko abamarayika ntibahise bamubohora ako kanya, kubera ko hari abantu yagombaga kubwira ibyerekeye Imana. Umumarayika yaramubwiye ati ‘Pawulo, ntutinye. Ugomba guhagarara imbere ya Kayisari.’ Koko rero, Pawulo yari ajyanywe imbere y’umutegetsi witwaga Kayisari, kugira ngo amugezeho ubutumwa bwiza. Igihe cyose, abamarayika babaga bazi aho Pawulo ari, kandi baramufashaga. Natwe nidukorera Imana by’ukuri, bazajya badufasha.—Ibyakozwe 27:23-25.

Hari undi murimo ukomeye abamarayika bagiye kuzakora vuba aha. Igihe Imana yateganyirije kuzarimbura abantu babi kiregereje cyane. Abantu bose badasenga Imana y’ukuri bazarimbuka. Abantu bavuga ko abamarayika batabaho ngo ni uko gusa badashobora kubabona, bazibonera ubwabo ko bibeshye.—2 Abatesalonike 1:6-8.

Naho twe se, bizatugendekera bite?— Niba turi ku ruhande rw’abamarayika b’Imana, bazadufasha. Ariko se, twaba turi ku ruhande rwabo koko?— Niba dukorera Yehova, turi ku ruhande rwabo. Kandi niba tumukorera, ubwo tugenda tubwira abandi ko na bo bagomba kumukorera.

Niba ushaka kumenya byinshi ku birebana n’ibintu abamarayika bakorera abantu, soma muri Zaburi 34:7; Matayo 4:11; 18:10; Luka 22:43 no mu Byakozwe 8:26-31.