Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 5

Samweli yakomeje gukora ibyiza

Samweli yakomeje gukora ibyiza

Kuva Samweli akiri muto, yabaga mu ihema ry’Imana, aho abantu bazaga gusengera Yehova, kandi ni na ho yakoraga. Waba uzi ukuntu Samweli yageze mu ihema ry’Imana? Reka tubanze tumenye ibyerekeye nyina wa Samweli witwaga Hana.

Hana yamaze igihe kinini atarashobora kubyara umwana, nubwo yamwifuzaga cyane. Ni yo mpamvu yasenze Yehova amwinginga ngo amufashe. Yamusezeranyije ko nabyara umwana w’umuhungu yari kuzamwohereza mu ihema ry’Imana, akabayo kandi akaba ari ho akorera. Yehova yashubije isengesho rye, nuko abyara umwana w’umuhungu. Yamwise Samweli. Samweli amaze kugira imyaka itatu cyangwa ine, Hana yamujyanye mu ihema ry’Imana nk’uko yari yarabisezeranyije kugira ngo akorere Imana.

Eli yari umutambyi mukuru mu ihema ry’Imana. Abahungu be babiri na bo bakoraga mu ihema ry’Imana. Wibuke ko ihema ryari inzu y’Imana yo gusengeramo, kandi abantu bayibagamo basabwaga gukora ibyiza. Ariko abahungu ba Eli bakoraga ibintu bibi cyane, kandi Samweli yabonaga ibyo bakoraga. Ese Samweli yaba yarakoraga ibibi nk’uko abahungu ba Eli babikoraga?— Oya, yakomeje gukora ibyiza nk’uko ababyeyi be bari baramwigishije.

Ese utekereza ko Eli yagombye kuba yaragenje ate abo bahungu be babiri?— Yagombye kuba yarabahannye ntabemerere gukomeza gukora mu nzu y’Imana. Ariko Eli ntiyabikoze, kandi ibyo byatumye Yehova amurakarira we n’abo bahungu be babiri. Yehova yiyemeje kubahana.

Samweli yagejeje kuri Eli ubutumwa bwa Yehova

Umunsi umwe ari nijoro, igihe Samweli yari asinziriye, yumvise umuntu umuhamagara ati ‘Samweli!’ Yahise agenda yiruka asanga Eli, ariko Eli aramubwira ati ‘ntabwo naguhamagaye.’ Yongeye kumva ijwi rimuhamagara izindi ncuro ebyiri. Samweli amaze kumva iryo jwi ku ncuro ya gatatu, Eli yamubwiye ko niyongera kumva iryo jwi, agomba kuvuga ati ‘Yehova mbwira, nguteze amatwi.’ Ibyo ni byo Samweli yakoze. Hanyuma Yehova yabwiye Samweli ati ‘bwira Eli ko ngiye guhana abagize umuryango we kubera ibintu bibi bakoze.’ Ese utekereza ko byoroheye Samweli kugeza ubwo butumwa kuri Eli?— Oya, ntibyari byoroshye. Ariko nubwo Samweli yari afite ubwoba, yakoze ibyo Yehova yamusabye gukora. Ibyo Yehova yamubwiye byarasohoye. Abahungu babiri ba Eli barishwe, Eli na we arapfa.

Samweli yadusigiye urugero rwiza. Yakoze ibikwiriye nubwo yabonaga abandi bantu bakora ibintu bibi. Wowe se bite? Ese uzamera nka Samweli, ukomeze gukora ibyiza? Nubigenza utyo, uzashimisha Yehova n’ababyeyi bawe.

SOMA MURI BIBILIYA YAWE